RwandaAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Nyuma y’uko Guverinoma ya Congo ifashe umwanzuro w’uko ingendo za RwandAir zigomba guhagarikwa muri iki gihugu.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko ihagaritse ingendo z’indege zijya i Kinshasa, Lubumbashi na Goma ku bw’umutekano w’abakiriya bayo.Yakomeje yihanganisha abakiriya bayo bashobora kutoroherwa no guhungabanywa n’uyu mwanzuro. Yatangaje ko yakoze ibi mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abakiriya bayo, iti “RwandaAir ihora iharanira umutekano w’abakiriya n’abakozi bayo kuko baza ku isonga mu byo ikora.”

RwandAir ihagaritse ingendo zayo muri DR Congo nyuma y’inama yahuje abagize Guverinoma y’iki gihugu bayobowe na Perezida Felix Tshisekede igafatirwamo imyanzuro inyuranye irimo n’uwo guhagarika ingendo za RwandAir muri Congo kuko u Rwanda ngo “rubangamira urugendo rw’amahoro” nk’uko byatangajwe kuri Twitter na Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo.


Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, kuri uyu wa kane yabwiye The NewTimes ko u Rwanda rutifuza kwinjizwa mu kibazo cya DR Congo ubwayo. Ati: “Imirwano hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cy’imbere muri Congo.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version