Gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP) mu Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amayero yo kwagura amahirwe mu mibereho n’ubukungu ku rubyiruko mu Rwanda.

Binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, iyi nkunga izafasha Guverinoma yu Rwanda gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bucuruzi b’wurubyiruko.

Iyi gahunda idasanzwe izajyana na ba rwiyemezamirimo bakiri bato binyuze munzira yo guteza imbere ibigitekerezo bya bo by’ubucuruzi, kunononsora imishinga ya bo, gutangiza imishinga n’inganda nto n’iziciriritse (MSMEs),hakubiyemo kandi amahugurwa, igenamigambi ry’imishinga,serivisi zemewe n’amategeko, cyangwa kubahuza nabaterankunga hamwe nabajyanama.

“Iyi gahunda ni ikindi kimenyetso cyerekana uburyo Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ufasha urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ubumenyi no kwihangira imirimo. Guhanga udushya bitanga amahirwe mashya mu kazi no guteza imbere udushya muri gahunda yo kwihangira imirimo mu Rwanda. Umushinga wa EU-UNDP werekana uburyo Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uzamura iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse y’urubyiruko, hibandwa cyane cyane ku kwinjiza abakobwa n’abafite ubumuga. ba rwiyemezamirimo bakiri bato batangiza ibigo bya bo, ”ibi bikaba byavuzwe na Myriam Ferran, Umuyobozi mukuru wungirije muri Komisiyo y’Uburayi, DG International Partnerships (DG INTPA).

Ibikorwa byinshi by’urubyiruko binanirwa gutera imbere kubera icyuho nyuma yubushakashatsi, nko kubura tekiniki, imiyoborere, n’inkunga y’amafaranga yo gutangiza imishinga no guhanga udushya. Binyuze muri iyi gahunda, UNDP n’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi biziba icyuho cyagaragaye, cyane cyane mu gihe cya nyuma ya COVID-19.

Ahunna Eziakonwa, Umuyobozi wungirije wa UNDP akaba n’umuyobozi mu karere ka Afurika, yagize ati: “Niba urubyiruko ruhurije hamzwe imbaraga zarwo zose,bazahashya ubukene, bahangane n’imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’imibereho n’ubukungu, ubusumbane. Kugeza ubu, urubyiruko rwa  Afurika ruri ku Ruhembe mu impinduramatwara ya kane mu nganda “.

Ubufatanye bwatangijwe uyu munsi buzubaka kandi bushimangire imikoranire hamwe na gahunda ya YouthConnekt ndetse no kunganirana hamwe n’urubyiruko rw’ibigo bito n’ibiciriritse by’igihugu ndetse no gutangiza urusobe rw’ibinyabuzima, harimo ihuriro ry’imishinga ndetse na gahunda z’iterambere ry’ubucuruzi mu gihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi yasobanuye ko iki gihe ari umwanya wingenzi wo kwagura inganda ziyobowe n’urubyiruko, ati: “Mugihe twizihiza isabukuru yimyaka 10 ya gahunda ya YouthConnekt, turasubiza amaso inyuma tukaba twizeye cyane guhangana n’ingaruka zishingiye ku mibereho n’ubukungu ziri mu urubyiruko rwacu, hamwe nabafatanyabikorwa bacu nka UNDP. Twishimiye kwakira Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kandi twizeye impinduka, dushyira imbere imishinga iyobowe n’urubyiruko nk’uruhare runini mu iterambere ry’abikorera. ”

Binyuze muri ubwo bufatanye, UNDP na EU bizatera inkunga u Rwanda : Gushyiraho urwego rwo gushyigikira no guherekeza ba rwiyemezamirimo bato mu buryo bwuzuye kuva mubitekerezo  kugeza gutangira no gukura kw’imishinga ya bo, gushiraho uburyo budasanzwe bwo gushora imari yakira ba rwiyemezamirimo bambere baturutse mubice bitandukanye no kubamenyereza mu mishanga ya bo n’ibindi.

Share.
Leave A Reply