Ubushinjacyaha bwa UN bwatangaje ko umwe muri batanu ba nyuma bashakishijwe kubera uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Phénéas Munyarugarama, yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2002.


Phénéas Munyarugarama wahoze ari Liyetona Koloneli mu zari ingabo z’u Rwanda (FAR) washakishwaga kubera uruhare akekwaho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yapfiriye mu cyaro cya Kankwala mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari na ho yashyinguwe nk’uko byemejwe n’urwego rwa UN rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.
Aya makuru aje mu gihe kitarenze icyumweru uru rukiko rutangaje urupfu rwa Protais Mpiranya,umwe mu bakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’iperereza ‘rigoye kandi rikomeye’ ubugenzacyaha bwabonye ko Mpiranya yapfuye tariki 05 Ukwakira (10) mu 2006 i Harare muri Zimbabwe.


Mu itangazo ryo ku wa gatatu, uru rwego rwa ONU rwavuze ko “nyuma y’iperereza ryimbitse kandi rigoye” rwashoboye kwanzura ko Munyarugarama “yapfuye urupfu rusanzwe ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa kabiri cyangwa hafi aho mu 2002”.
Mu magambo ye, umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko, Serge Brammertz, yagize ati: “Ku bishwe no ku barokotse ibyaha bya Munyarugarama mu karere ka Bugesera, twizeye ko ibi bigezweho hari ukuntu bibaruhuye”.

MICT itangaza ko Munyarugarama, wavutse mu 1948 mu cyahoze ari komine Kidaho muri peferegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu ntara y’amajyaruguru, yashinjwaga n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda ibyaha umunani birimo ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Iti: “Bivugwa ko Munyarugarama ari we nyirabayazana w’ubwicanyi bwibasiye imbaga, ibitero ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage b’Abatutsi ahantu hatandukanye mu karere ka Bugesera, harimo n’ibitero byibasiye impunzi z’Abatutsi kuri kiliziya Gatolika ya Ntarama na Nyamata.”
Urukiko rwavuze ko ubu abantu bane bahunze u Rwanda bagishakishwa basigaye mu bitabo byarwo ari: Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

Munyarugarama yahawe imyitozo ya gisirikare muri Libya no mu Bubiligi, yahungiye ahahoze ari Zayire nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rwe rwamaze amezi menshi, harimo no kunyura ahantu hagoye, kugenda mu ishyamba ry’inzitane, ibishanga no kwambuka imigezi, ndetse “yari hafi kurohama” mbere y’uko agera i Kankwala. Nk’uko bigaragara mu ncamake y’imyitwarire ye yakozwe n’abashinjacyaha.

Mu 1998, nk’umuyobozi mukuru wa FDLR yafashije kwinjiza abasirikare bahoze mu Rwanda mu mutwe wa [FDLR], umutwe ahanini wibanda mu ntara za Kivu mu burasirazuba bwa DRC .
Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyarugarama, aherekejwe na bene wabo babiri ndetse n’abaherekeza ba FDLR, “bakoze urugendo rurerure n’amaguru… berekeza Kinshasa”.

Share.
Leave A Reply