Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini/NESA kiratangaza ko imyiteguro yose yarangiye ku buryo nta kizabuza ibizamini kugenda neza, cyane ko amasomo yose yagombaga kwigishwa yarangiye ku gihe.

Guhera kuwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, mu mashuri yose yo mu Rwanda hazatangira gukorwa ibizamini bya Leta.

Ni mu mpera z’umwaka w’amashuri aho abatarebwa n’ibi bizamini bya bagiye mu biruhuko, ni mu gihe ariko abo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, uwa 3 w’icyiciro rusange cy’ayisubmbuye ndetse n’uwa 6 bo barimo kwitegura ibizamini bya Leta bisoza iyo myaka barimo. 

Mushikiwabo Bahati wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, ndetse na Cyuzuzo Gustave wiga mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye, baganira na Televiziyo y’Igihugu, bayitangarije ko bafashijwe  bihagije ku buryo nta mpungenge zo kudatsinda ikizamini bitegura.

Uyu mwaka w’amashuri 2021-2022 niwo abanyeshuri babashije kwiga neza ibihembwe byose, kuko imyaka yabanje yarogowe n’icyorezo cya covid 19 aho abanyeshuri bagiye baguma mu rugo. 

Abarezi bvuga ko uyu mwanya uhagije babonye watumye barushaho kwita cyane ku banyeshuri bitegura ibizamini.

Kuva kuri uyu Mbere tariki 18 Nyakanga, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagera ku bihumbi 229.859 biyandikishije gukora ibizamini barabyitabira, naho guhera tariki 25 Nyakanga hazatangira gukora ibizamini abo mu mashuri yisumbuye. 

Ababyeyi basanga bagomba guherekeza abana babo mu myiteguro y’ibizamini kugirango abanyeshuri bagire umusaruro ukwiye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini/NESA, Dr Bernard Bahati avuga ko kugeza ubu ibikenewe byose kugira ngo ibizamini bitangire byamaze gushyirwa ku murongo ku buryo nta kizabuza ibizamini kugenda neza.

Muri rusange uyu mwaka abanyeshuri biyindakishije kuzakora ibizamini, amashuri abanza ni ibihumbi 229,859, bakaba baragabanutseho 9.7%, abo mu cyiciro rusange bazakora ni ibihumbi 127,469 bo boyongereyeho 4.2%, umwaka wa 6 w’ayisumbuye ni ibihumbi 47,579 bakaba baragabanutseho 3.2%, abo mu myuga n’ubumenyingiro ni ibihumbi 21,338 nabo bagabanutseho 5.9% mu gihe abo mu mashuri y’inderabarezi ari ibihumbi 2,906 nabo bagabanutseho 2.1% ugereranije n’umwaka ushize.

Share.
Leave A Reply