Itsinda ryambere ry’abimukira bazava mu Bwongereza ritegerejwe i Kigali mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gutegura aho izabakirira.
Inyubako eshatu ni zo zeretswe itangazamakuru nk’izamaze gutegurwa kwakira abimukira bambere bashobora kuzanwa mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi, umuvugizi wungirije wa Leta Alain Mukurarinda yasobanuriye itangazamakuru ko kubitegura byarangiye.
Ati”Bazagenda baza mu byiciro kandi nta gutungurana kuri mo,bazatubwira bati wenda mu byumweru bibi, bitatu turohereza abantu 300, by’umwihariko uyu munsi mwasuye ahantu hatatu ariko Ubundi nibura hari ahantu hatanu hateganyijwe twumva rero ko igihe icyo ari cyo cyose abantu baza twiteguye kubakira.”
Izi nyubako zateganyijwe kwakira aba bimukira, imirimo yo kuzitunganya irakorwa amanwa n’ijoro kugirango ibyangombwa byose bisabwa bazaze byamaze kuboneka. Muri zo harimo inzu yahoze icumbikiye abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagiraga aho bataha mu biruhuko . Iyi nyubako ifite ibyumba 50 buri cyumba kizajya kiba kirimo abantu babiri bafite ibintu byose bikenewe, ibisobanuye ko izakira abantu 100. Kuri ubu, abana b’imfubyi bari bayisigayemo bamaze gushakirwa ahandi hantu batuzwa.
Muri aka karere ka Gasabo kandi hari indi nyubako isanzwe ari Hotel [Desire Resort Hotel] nayo izakira aba bimukira ifite ibyumba 72, icyumba cy’inama, igice gitunya ubwiza , ibikoni bibiri, Pisine ikanagira akandi kumba gakorerwamo yoga.
Abimukira bazazanwa mu Rwanda bavanwe mu Bwongereza bazafashishwa ibintu byose nkenerwa mu gihe cy’imyaka itanu kandi bazaba bafite uburenganzira busesuye nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi w’ungirije wa Leta .
“ Amafaranga yose azishyurwa na Guverinoma y’u Bwongereza, abanyamahoteli bazacunga aba bantu nk’uko basanzwe bacunga abantu bacumbitse mo . Ntabwo abantu baje muri gereza ntabwo abantu baje gufungwa! Bazaba binyagambura , bazaba bidegembya.” Arakomeza ati:” urabyumva Ariko nawe uri umunyamahanga ukagera ahantu ntabwo uzidegembya utarahamenyera! Ariko namara kuhamenyera akavuta ati mu gitondo ndajya i Rubavu,week-end ndajya kuri Muhazi,ndajya gusura Akagera, ndajya gusura Ingagi ntawe uzamubuza niba afite uburyo!”
Amasezerano y’u Rwanda na Ubwongereza yo kohereza abimukira gutuzwa mu Rwanda yamaganwe n’abatari bake , abo barimo : imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi, n’abantu ku giti cya bo. Mu Bwongereza hari imiryango imwe yiyambaje inkiko isaba guhagarika iyoherezwa rya bo.
Kuruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu w’icyumweru gushize, yavuze ko n’ubwo hari benshi bamaganye ayo masezerano bitazabuza u Rwanda kurangiza inshingano za rwo z’ubutabazi. Ati:”kwakira abantu n’ubugiraneza, Ntabwo turi igihugu cyifuza ko hari abantu bababara kandi dufite ahantu twabashyira. Wakiriye umuntu rero umugiriye neza hakagira ubirakarira uwonguwo nyine arihangana kuko ntakundi ariko twemeza ko ntakibazo bizateza muri Diplomacy n’aba partenaires bacu tubikorana barabyivugira.”
Amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi Ku wa 14 Mata 2022 ,agaragaza ko Leta y’u Rwanda izahabwa miliyoni 120 z’amapawundi n’ukuvuga asaga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda ayo ma franga niyo azatunga abo bimukira mu gihe cy’imyaka itanu.