Abaminisitiri 4 n’Umunyamabanga wa Leta bagiye kwitaba inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye basanze mu baturage mu ngendo abadepite baheruka kugira hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu baturage bashima ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza byabo, ariko bakagaragaza ibigikeneye kunozwa.

Abadepite bavuga ko mu ngendo baheruka gukorera mu Turere dutandukanye, basanze  impungenge z’aba baturage zifite ishingiro

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite igaragaza ko izi ngendo zakozwe hashingiwe ku cyerekezo perezida Paul Kagame yahaye abadepite ubwo barahiriraga kuzasohoza neza inshingano batorewe.

Mu baminisitiri bazitaba Inteko harimo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu uzatanga ibisobanuro ku bibazo bicyugarije abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco uzatanga ibisobanuro ku bibazo birebana n’urubyiruko, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku bibazo bitandukanye biri mu makoperative by’umwihariko iz’abagore, iz’urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abageze mu zabukuru.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango we azatanga ibisobanuro bizibanda ku  idindira rya zimwe muri gahunda zigamije guteza imbere abagore naho umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yibande ku bibazo by’ingutu abadepite basanze muri ayo mashuri.

Share.
Leave A Reply