Inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera mu karere ka Rwamagana, ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022 bagiranye ibiganiro na bamwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda, bigamije kubatinyura bakavuga ababahohoteye kugira ngo bakurikiranywe.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zirimo RIB, Polisi, Maj, Isange One Stop Centre, Inzego z’Ibanze, ndetse n’Ubuyobozi bwa Réseau des Femmes, ari na yo itegura icyo gikorwa.

Ni ubukangurambaga uyu muryango ukora by’umwihariko mu bangavu usanzwe ufasha, kuva muri 2018, binyuze mu mushinga wa bo witwa Urinyampinga, ugamije kubafasha kongera kwigarurira icyizere no kwiteza imbere, nyuma y’ibibazo baba baraciyemo bitewe no kubyara bakiri abana. Ni umushinga banakorera mu karere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru.

Umuhuzabikorwa w’uyu murynago ku rwego rw’igihugu, Uwimana Xaverine avuga ko ari ngobwa ko abateye inda aba bana bahanirwa icyo cyaha.

Yagize ati “Tugamije ko ababa bakoze ariya mahano bamenyekana bagahanwa kuko iyo batahanwe n’abaturanyi ba bo ntabwo bamenya ko kiriya ari icyaha. Buriya umuntu amenya ko undi yakoze icyaha aruko agihaniwe.”

Uwimana Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réau des Femmes

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya ryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana (uri hejuru y’imyaka 14 ariko utegejeje kuri 18) ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka 20 ariko nanone itarenga 25.

Igihano gishobora no kugera ku gifungo cya burundu bitewe n’impamvu zinyuranye, zirimo kuba umwana ari munsi y’imyaka 14, kuba uwasambanyijwe byakurikiwe no kubana nk’umugore n’umugabo, no kuba umwana wasambanyijwe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga.

Cyakora kugira ngo iri tegeko rishyirwe mu bikorwa ngo nuko umwana wasambanyijwe atinyuka agatanga amakuru y’ibanze ku wamuhohoteye, kugira ngo byorohereze inzego z’ubugenzacyaha gukora iperereza.

Ngo ni na yo mpamvu Umuryango Réseau des Femmes uba wahuje aba bana n’inzego z’ubutabera nk’uko Uwimana Xaverine akomeza abisobanura.

“Tubatugira ngo abana tubamare ubwoba, bababwire amategeko abarengera, bababwire serivisi bahabwa, kugira ngo bariya bana batinyuke gutanga amakuru.”

Yongeraho ko “Naho dutegereje ko bariya bana bigira mu buyobozi ntabwo bikunda kubera ko usanga mu miryango habamo ikintu cya siniteranya. Hashobora kubamo na ruswa.”

Umwe mu bana batinyutse, binyuze muri ubu bukangurambaga, agatanga amakuru ku wa muteye inda avuga ko “Byari bigoye kubona ubutabera, ariko baraduhuguye, baduhuza n’aba bantu ba RIB batubwira kujyayo tugatinyuka tugatanga amakuru”

Uyu mwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 17, uwayimuteye ngo yari yaramwihakanye ndetse aza no gushaka undi mugore.

Ati “Natanze amakuru mbabwira aho aherereye n’aho akorera. Mbabwira umudugudu, mbabwira n’Akagari.” Aya makuru ni yo ngo yatumye ubutabera kuri uyu mwana buboneka.

“Icyo gihe banamufashe ndi ku ishuri, bahita bampamagara barambwira ngo nzane umwana. Batujyana i Kigali baradupima nibwo bahise bamujyana i Ntsinda [Muri Gereza ya Ntsinda]”

Nyuma yo kubona ubutabera, uyu mwana avuga ko hari icyo byamufashije. “Byaramfashije cyane kuko ubu ndiga nta kibazo. Ariko mbere najyaga kwiga, natekereza ukuntu umwana nta Se afite kandi ahari, nkumva ntabwo bijyamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne na we avuga ko kuganiriza aba bana bifite akamaro kuko “Mu bana baterwa inda abenshi ntibajya bavuga abazibateye.”

Ashimangira ko uku kubaganiriza bitanga umusaruro. Ati “Iyo bahuriye hamwe rero hari igisubizo tubona, kandi turabona birimo bigenda neza ku buryo dukeneye kugera no ku bandi bose.”

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage

Iki gikorwa cyo guhuza abangavu batewe inda bakiri bato, n’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera, Umuryango Réseau des Femmes ugikora inshuro ebyiri mu mwaka. Uyu muryango uvuga ko kuva ugitangiye, abangana na 30% bamaze kubona ubutabera. Kuba umubare ukiri hasi ngo biterwa no kuba hari abakekwaho ibi byaha bahita batoroka ku buryo kubona amakuru y’aho bari bigorana.

Urugero ni urw’uyu mwana uvuga ko “2016 nibwo natewe inda, kugeza uyu munsi, ubwo urumva ni imyaka 6, ntabwo ndabona uwanteye inda. Sinzi n’aho aba. Ni ukuvuga ngo mperukana na we umunsi antera inda.”

Share.
Leave A Reply