Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino wa Mali n’uwa Kenya, aho ku rutonde rwahamagawe hagaragaramo rutahizamu Ernest Sugira wari umaze iminsi adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 04/11/2021, umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bagiye gutangira umwiherero w’Amavubi.

Ni umwiherero uri mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izakora umwiherero guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.

Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Kigali mbere gato yo kujya gusura Kenya mu mukino wo kwishyura ari nawo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Mu mazina yahamagawe, harimo rutahiza Sugira Ernest wa AS Kigali wari umaze iminsi adahamagarwa, hakaza myugariro wa Gasogi United Nkubana Marc wigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Irindi zina rishya ryagaragaye kuri uru rutonde ni uwitwa RUTABAYIRU Jean Philippe ukina mu mu cyiciro cyo hasi muri Espagne mu ikipe yitwa S.D. LENENSE PROINASTUR.

Mu bakinnyi batagaragaye kuri uru rutonde harimo myugariro Ombolenga Fitina wa APR FC umaze iminsi afite imvune, na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bari bamaze iminsi bari mu busatirizi bw’Amavubi.

Abakinnyi bahamagawe:

ABANYEZAMU

1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
2. BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
3. NDAYISHIMIYE Eric (Police FC)
4. NTWALI Fiacre (AS Kigali)

AB’INYUMA

5. RUKUNDO Denis (As Kigali)
6. NKUBANA Marc (Gasogi United)
7. IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
8. RUTANGA Eric (Police FC)
9. NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
10. MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
11. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
12. SERUMOGO Ali (SC Kiyovu)

ABO HAGATI

13. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
14. MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
15. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
16. NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
17. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
19. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
20. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
21. RUTABAYIRU Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR)
22. NSANZIMFURA Keddy (APR FC)
23. NIYONZIMA Haruna (As Kigali)

AB’IMBERE

24. NDAYISHIMIYE Antoine Dominique (Police FC)
25. SUGIRA Ernest (As Kigali FC)
26. MUGENZI Bienvenue (SC Kiyovu)
27. KWITONDA ALLAIN (APR FC)
28. USENGIMANA Danny (Police FC)
29. HAKIZIMANA Muhadjiri (Police FC)
30. NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
31. NSHUTI Innocent (APR FC)

Mali niyo iyoboye itsinda E n’amanota icumi, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo ruyaheruka n’inota rimwe rukumbi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version