Abantu bane ni bo bivugwa ko bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho guteza inkongi y’umuriro yatwitse hegitari zigera kuri 21 z’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi.

Iyo nkongi yabaye mu cyumweru gishize, yibasiye igice kinini cy’ishyamba hagari yo ku wa 24 kugeza ku ya 25 Nyakanga 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Anicet Kibiriga, yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bane batawe muri yombi basanzwe ari ba rushimusi ndetse binakekwa ko bakunze no kwijandika mu bikorwa byo guhiga ubuki muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Ibikorwa byo guhakura ubuki mu buryo bwa gakondo ubusanzwe bikenera umwotsi, ari na yo mpamvu bikekwa ko abajya guhakura bitwaza umuriro ari na wo ushobora kuba warabaye intandaro y’iyo nkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Anicet Kibiriga, yagize ati “Polisi n’inzego z’ibanze barahagobotse ndetse abaturage baracyari kubafasha mu iperereza kugira ngo uwagize uruhare mu gutwika ishyamba rya Nyungwe wese atabwe muri yombi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) giherutse kwibutsa abaturage muri rusange kibamenyesha ko umuntu uwo ari we wese akwiye kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi z’umuriro mu mashyamba cyangwa mu bihuru kuko byangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwibukije itegeko riteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo guteza inkongi muri Pariki y’Igihugu cyangwa mu byanya bikomye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hagati aho, hari ubukangurambaga bwatangijwe bugamije kongerera abaturge ubumenyi mu bijyanye n’akamaro ka Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, n’ibihano bishobora guhabwa umuntu wese uzafatwa ayangiza.

Meya Kibiriga yakomeje avuga ko “Abaturage bazi ko gushimuta inyamaswa no kwagika imitiba y’inzuki muri Pariki bibujije. Ariko babirengaho bakinjira muri Pariki bagatega imitego ngo bice inyamaswa abandi bahiga ubuki. Dukomeje ubukangurambaga bugamije kubigisha ku kamaro ko kurinda iyi Pariki.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, igaburira imigezi ibiri minini ari yo uruzi rwa Congo ndetse n’urwa Nil, kandi isoko yayo itanga hejuru ya 70 by’amazi meza y’u Rwanda. 

Agaciro ka Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kabarirwa muri miliyari zisaga 4.8 z’amadolari y’Amerika.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yemeje ubusabe bwo gushyira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe muri site zibarizwa mu Murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Ni Pariki ibarizwamo amoko y’ibihingwa 1,068, amoko y’inyoni 322, inyamaswa z’inyamabere ziri mu moko 75 ndetse n’amoko 13 y’ibisanguge. Ni Pariki igaragaramo ibishanga na byo bicumbikiye amoko y’inyamaswa zitandukanye, ikaba inarangwamo n’ubwoko bw’inzoka kuri ubu ziboneka hake ku Isi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasinyanye amasezerano y’imyaka 20 n’Ikigo African Parks, yo guharanira ko iyi Pariki ibyazwa umusaruro ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima icumbikiye rukarushaho kubungabungwa uko bikwiye ari na ko rugira uruhare mu iterambere ry’abaturiye Pariki.

Share.
Leave A Reply