Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego mu ntara y’Iburengerazuba bangije ibiyobyabwenge bitandukanye bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 303 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi biyobyabwenge byose  byafatiwe   mu bikorwa bya Polisi byakozwe kuva mu kwezi kwa Nzeri, umwaka wa 2021 mu turere dutatu twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu.

 Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu ruhame kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu.

Mu byangijwe harimo ibiro 1008 by’urumogi, litiro 361 za Kanyanga n’udusashe 164 tw’inzoga yitwa Simba itemewe gucuruzwa mu Rwanda. 

Abantu 103 nibo bafatiwe muri ibyo bikorwa barimo 76 bafatiwe mu karere ka Rubavu, 23 bafatirwa muri Nyabihu, mu gihe mu karere ka Ngororero hafatiwe 4.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dukoreshwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge bituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ubwo yaganirizaga abitabiriye icyo gikorwa, yagiriye inama urubyiruko gushaka indi mirimo yabateza imbere bakareka gutakaza igihe n’imbaraga zabo bishora mu byaha.

Ati “Ibiyobyabwenge uretse kuba ari n’ icyaha gihanwa n’amategeko; ni umwanzi ukomeye ku buzima bw’umuntu. Iyo ucuruza ibiyobyabwenge uba urimo kuroga abo wita abakiriya bawe rimwe na rimwe baba bataramenya ingaruka za byo ku buzima tutaretse n’ibihano ari ababikoresha ari n’ababicuruza bashobora kwisanga bahuye nabyo birimo kumara imyaka myinshi bafunze.”

Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu gihe Kanyanga n’izindi nzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge zishyirwa mu biyobyabwenge byoroheje.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uhamijwe n’urukiko  ibiyobyabwenge byoroheje  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10. 

ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze 30. 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yakomeje yibutsa ko ”Iyo mukoresha ibiyobyabwenge muba mwiyangiza kuko bibicira ubushobozi bwo gutekereza n’imbaraga zo gukora ngo mubashe kwiteza imbere no kuzamura imiryango yanyu ahubwo bikabaviramo gukora ibyaha. Ni ngombwa ko dufata iya mbere nk’ababyeyi, abafashamyumvire ndetse n’abayobozi mu nzego zose mu kwifatanya n’inzego z’umutekano mu kurinda ko abana bakurira mu biyobyabwenge.”

Janvier Munyaneza, Umuyobozi w’Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu, yavuze ko bamwe mu bafatiwe muri ibyo biyobyabwenge, bamaze gukatirwa n’inkiko abandi bakaba bakiri mu manza.Yagiriye inama abaturage cyane cyane urubyiruko, ari narwo rugize umubare munini w’ababifatanywe, kubigendera kure bitewe n’ibihano biremereye bikatirwa ababihamijwe n’inkiko.

Yagize ati:”“Ibihano ku ikwirakwiza n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge  byarongerewe kugeza ku gifungo cya burundu. Niyo mpamvu udakwiye gutakaza ubuzima bwawe bitewe nabyo ahubwo ukwiye kwerekeza imbaraga zawe mu yindi mirimo ibasha kuguteza imbere.” 

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa, yashimiye abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge.

Ati:”Abenshi mu bafatirwa mu biyobyabwenge biba byaturutse ku makuru atangwa n’abaturage. Turabakangurira gukomeza kugaragaza ubufatanye, mutanga amakuru no ku bandi muzabona bakwirakwiza cyangwa bacururiza ibiyobyabwenge aho mutuye.”

Yasoje aburira abakoresha ibiyobyabwenge ko n’ubwo bagerageza kubikora bihishe ko nabyo bihanwa n’amategeko kandi ko nabo batazihanganirwa.

Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Share.
Leave A Reply