Abantu babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira, bafatiwe mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu bafite udupfunyika 6,000 tw’urumogi.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko uko ari babiri; Ndayambaje Theoneste, Ufite imyaka 46 y’amavuko na Irankunda Samson, w’imyaka 24, bafatiwe mu mudugudu wa Giramata ku gicamunsi ahagana saa Saba n’igice.
Yagize ati:” Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryahawe amakuru ko Ndayambaje ari umumotari ukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, mu kubitunda akabafasha no kubikwirakwiza mu bakiriya. Kuri uwo munsi akaba yari atwaye uwitwa Irankunda wari ufite umufuka urimo udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi.”
Moto bari bariho ifite nimero RE 859 X, yarafashwe n’urumogi bari batwaye rurafatwa.
CIP Rukundo yakomeje avuga ko ubwo bafatwaga bari baturutse mu Murenge wa Kabuhanga.
Irankunda akimara gufatwa yivugiye ko yarwinjije mu gihugu arukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yambukira muri uwo murenge wa Kabuhanga.
Yavuze kandi ko hari undi mucuruzi baturanye bakoranaga witwa Hakizimana.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe Hakizimana agishakishwa kugira ngo nawe afatwe ashyikirizwe ubutabera.
Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yafatiye abandi bantu babiri mu Karere ka Nyamasheke bari bafite ibilo247 by’urumogi.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.