Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, nyuma y’igihe rumukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye.
Uwakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi.
Icyo cyaha akurikiranyweho cyakozwe tariki 27 Ugushyingo 2024. Bivugwa ko uwo muntu wakubiswe n’abakozi bakora mu rwuri rwa Rutatina ku mabwiriza ye.
Amakuru ava ku Bitaro uwo muntu yivurijeho, avuga ko ari kugenda yoroherwa.
Dosiye ya Rutatina hamwe n’abakozi be icumi igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu.
RIB yasabye abaturarwanda kwirinda kwihanira cyane ko ari cyaha gihanwa n’amategeko, ahubwo bagirwa inama yo kujya biyambaza inzego zibishinzwe igihe bumva hari icyaha bakorewe.
Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016. Yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, J2.
Src: Igihe.com