Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka (Prince Kid) akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Mu isomwa ry’urubanza kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, Ishimwe ntiyagaragaye imbere y’abacamanza, ahubwo hari Me Nyembo Honorine umwunganira mu mategeko. Tariki ya 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné maze rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyomu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urubanza rwe rwabereye mu muhezo .

Umucamanza, yavuze ko Ishimwe Dieudonné azakurikiranwa ku byaha byo:

  • Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Mu gihe ikindi cyaha muri bitatu yari akurikiranweho cyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yagihanaguweho.

Ishimwe waburanye mu muhezo, ahakana ibyaha byose ashinjwa, akimara kumva umwanzuro w’urukiko ko agomba gukurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo, yahise atangaza ko ajuriye. Ubujujire bwe ariko nti bwakuraho icyemezo cy’urukiko.

Share.
Leave A Reply