Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB .
Ishimwe, uzwi cyane nka Prince Kid, yarezwe na bamwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda (Miss Rwanda) , akaba afunzwe nyuma y’ukwezi kumwe gusa Miss Rwanda 2022 irangiye.
afunze aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com cyaganiriye n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) wanemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore.
ababakobwa bareze Prince Kid ni abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye. kuko ngo bishyize hamwe bakamurega ko “bafite ibimenyetso by’icyaha yabakoreye cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”.
Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.
Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.
Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.
Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yafashwe ejo ku wa 25 Mata 2022 afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.
- Kinyarwanda
- English
- Francais
Don't Miss
The World
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Prof Kingsley Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, riherutse…
More from World
Technology
Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Rwamagana mu mirenge ya Nyakariro na Karenge, bavuga ko impamvu ituma baterwa inda bakiri bato ngo biterwa n’ubukene bwo…
Featured Posts
Top Posts
Featured Videos
Sports Roundup
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Prof Kingsley Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, riherutse gutangizwa ,…
Lifestyle Trends
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Prof Kingsley Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere,…
Isesengura ryakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarerengane kuri raporo ya 2022-2023 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasanze itangwa ry’amasoko ya…
U Rwanda rwongeye kuza mu bihugu bine bifite amanota meza kurusha ibindi muri Afurika, mu gufungurira amarembo abashyitsi baturuka…
Trending Posts
Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.