Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aherekejwe n’umugore we, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne n’abandi bayobozi batandukanye, Prince Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Muri uru ruzinduko yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prince Charles ari mu Rwanda muri gahunda y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth izwi nka CHOGM. Akaba yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, arikumwe n’Umugore we Camilla Parker.