Kuri iki Cyumweru, muri Kigali Convention Centre habereye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masengesho, Perezida Paul Kagame yifashishije urugero rw’umubumbe w’Isi mu isanzure umeze nk’uko umuntu yaterura intete y’ururo mu ntoki, yasabye abantu kwiyoroshya. Yavuze ko mu isanzure harimo imibumbe myinshi cyane, ndetse ko abahanga b’Isi bagerageje kwiga ibyaryo byose ariko kugeza nan’ubu hari ibikibabera isobe. Avuga ko Isi dutuyeho mu isanzure ari akantu gato cyane ugereranyije n’indi mibumbe ku buryo imeze nk’uko umuntu yafata ururo akarushyira hejuru ngo u Rwanda rwose rurwitegereze. Ubuto bw’Isi ugereranyije n’isanzure ndetse n’indi mibumbe iririmoi, abiheraho asaba abantu kuba magirirane no kwicisha bugufi.

“Urebe ahantu iyo si yabaye akantu gato nk’ururo, hanyuma wowe wibaze: Jye wicaye aha muri iki cyumba.., Isi yose yabaye nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo se ntibyatuma ubwabyo witonda ugacisha make?”

“Hari abibagirwa ibyo nasobanuraga bagenda bakubita igituza bavuga ko ari ibitangaza. Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho cyonyine ni magiririrane.” Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye, yanitabiriwe kandi n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye birimo: Botswana, Congo Brazzaville, Gabon, Germany, Ghana, Kenya, Uganda, USA na Zimbabwe.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version