Abantu 12 barimo Abapolisi 7 n’abasivili 5 beretswe itangazamkuru, bafashwe bakekwaho kurya ruswa, bizeza ababahaye amafaranga ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bakekwaho ibyaha bya ruswa bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubwo berekakwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo, 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, bavuze ko batemera ibyaha bakekwaho, ko nta bimenyetso bibashinja beretswe.
Abapolisi bari ba ‘Offisiye”, umwe afite ipeti rya CIP, batatu bafite ipeti rya IP, umwe ufite ipeti rya AIP hamwe n’abandi babiri bafite ipeti rya Sergeant.
Polisi ivuga ko bafatiwe mu cyuho mu bihe bitandukanye mu Turere twa Rubavu, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Gasabo, guhera ku itariki 25-27 Ukwakira, 2021 ubwo muri utwo turere hakorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga “permis de conduire definitif”.
N’ubwo ariko bahakana ibyo baregwa hari abatangabuhamya babashinja bavuga ko babasabye amafaranga ku buryo hari abatanze ibihumbi 350Frw ndetse n’uwatanze ibihumbi 500Frw bose bavuga ko bayatswe babwirwa ko badashobora gukora ibizamini ngo batsindire uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko biba bigoye igihe cyose umuntu adatanze amafaranga.