Kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yasubukuye Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo gukumira no kurwanya Impanuka zo mu muhanda hasabwa buri wese ukoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza impanuka.
Ni ubukangurambaga bugamije muri rusange gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco hirindwa icyateza impanuka cyose bikaba indangagaciro na kirazira.
Bwari bwarahagaritswe imburagihe mu mwaka wa 2020 nyuma y’ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Ibikorwa byo gusubukura ubu bukangurambaga byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu aho byari bihagarariwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Polisi y’u Rwanda, ba Guverineri b’intara, n’abayobozi b’uturere.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, ubwo yaganiraga n’abatwara abagenzi ku mapikipiki n’amagare bari bahuriye kuri sitade ya Kigali, i Nyamirambo, yavuze ko n’ubwo impanuka zo mu muhanda zagabanutse, abantu benshi bakomeje guhitanwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda.
Yagize ati:” “N’ubwo impanuka zagabanutse muri uyu mwaka ugereranije n’umwaka ushize, abantu benshi bakomeje kuburira ubuzima mu mihanda. Kuva uyu mwaka watangira, impanuka 9,468 zabaye mu gihugu hose zahitanye abantu 617. Imibare yo kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2022 igaragaza ko abamotari bagize uruhare mu mpanuka zahitanye abantu 150 mu gihe abatwara amagare bagize uruhare mu mpanuka zahitanye abantu 183”.
Yakomeje avuga ko kugabanuka kw’impanuka kwatewe ahanini no gushyira Kamera ku muhanda zifasha mu kubahiriza umuvuduko, ubukangurambaga ndetse no guca amande abarenga ku mabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuhanda.
Ati: “Mu bantu bagiye baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda harimo ababyeyi ndetse n’urubyiruko, ubuzima bwabo bwagiye butikira bitewe n’uburangare bw’abamotari ndetse n’abatwara amagare mu gukoresha umuhanda. Iki ni ikibazo gikomeye kigomba kwitabwaho na buri wese ukoresha umuhanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yavuze ko n’ubwo Polisi yibanda mu kwigisha abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza arebana n’umutekano wo mu muhanda, abazakomeza kubirengaho bazahanwa bityo babe banamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yihanangirije kandi abafite ingeso yo gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha, imwe mu mpamvu ikomeye itera impanuka zo mu muhanda.
Yagize ati: “Ntawe ukubuza kunywa, ariko iyo ubikoze, ntiwemerewe gutwara ikinyabiziga. Ubuzima bwawe n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ni iby’agaciro. Ntukwiye guhanwa kubera kurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda cyangwa gushyira ubuzima bwawe mu kaga ahubwo ukwiye kubyirinda ugakoresha umuhanda mu buryo butabangamiye uwo ari we wese, ugashyira umutekano imbere. “
Kuri ubu, biroroshye ko Polisi imenya umuntu utwaye ikinyabiziga igihe yasinze hagendewe ku gipimo cya alukolo iri mu mwuka ahumeka, ariko vuba aha hagiye gutangizwa n’ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga gishobora kwifashishwa mu kugaragaza umuntu, utwaye yakoresheje ibiyobyabwenge.
IGP Munyuza yavuze ku ngamba Polisi yafashe mu rwego rwo kunoza imikorere y’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’iritanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, zirimo kwegereza abaturage serivisi z’ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kwiyandikisha no kwishyura kuri interineti no gusuzuma ubuziranenge, ibyo bikaba biri muri gahunda ya Leta y’umurimo unoze no kwegereza abaturage serivisi.
Yongeyeho kandi ko biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda kuzageza serivisi z’ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ku rwego rw’akarere ndetse no gutangiza uburyo buzajya bumenyesha abafite icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga kigiye kurangira.
IGP Munyuza yongeye kwibutsa abatwara moto kubahiriza ikoreshwa rya mubazi bazirikana ko n’ubwo baba bari mu kazi kabo ko gutwara abagenzi kugira ngo batunge imiryango, bagomba no gutekereza ku mutekano w’abo batwaye n’uw’igihugu muri rusange.
Uyu muhango wabereye hirya no hino mu gihugu, aho mu Ntara y’Amajyepfo, Guverineri Alice Kayitesi, yibukije abatwara amapikipiki n’amagare bari bateraniye kuri stade ya Muhanga uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango n’abaturage.
Guverineri Kayitesi yagize ati:” “Bamwe muri mwe mufite imiryango mutunze. Birababaje ku muryango n’igihugu kuba hari ababurira ubuzima mu mpanuka zishobora kwirindwa cyangwa kuhagirira ubumuga ku buzima bwabo bwose ntibabashe kwita ku miryango.
Turabasaba kubitekerezaho mugahitamo ibizabafasha gutekana no guteza imbere imiryango yanyu. “
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yabwiye abamotari n’abatwara amagare mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, guhitamo neza igikwiye ku buzima bwabo bakabungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: “Urabyuka mu gitondo ukajya ku kazi, gushaka imibereho ugamije guteza imbere umuryango, ariko ibyo bigomba kugendana no guhitamo neza, bituma ugera aho ugiye kandi ugasubira mu rugo amahoro ari nabyo biguha ibyiringiro by’undi munsi ndetse n’undi mwaka.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru avugana n’abakoresha umuhanda kuri sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, Guverineri Dancille Nyirarugero, yabasabye gukoresha umuhanda neza kandi bakubahiriza uburenganzira bw’abandi bawusangiye.
Kimwe no mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri Francois Habitegeko na we yatanze ubutumwa bujyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda, asaba abawukoresha guha agaciro ubuzima bubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.