Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye inama y’umutekano yahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’ibigo by’Abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’abayobozi bafite umutekano mu nshingano zabo mu bigo bicungirwa umutekano.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abasaga 100 byari biyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye ari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

DIGP Namuhoranye yashimiye abayobozi b’ibigo bitanga serivisi z’umutekano n’abahagarariye ibigo bicungirwa umutekano kuba bitabiriye ubutumire avuga ko iyi nama yateguwe hagamijwe kunoza ubufatanye no gufata ingamba zihamye zo kurushaho gukumira ibyaha byibasira ibikorwa cyangwa abakiriya bashinzwe kurinda kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze kugenda neza.

Yagize ati:” By’umwihariko tuzi ko muri iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani, hakunze kugaragara ibyaha birushaho kwiyongera; nk’urugomo, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi. Ni muri urwo rwego twatumije iyi nama ngo tunoze ubufatanye. Turabasaba kurushaho guhanahana amakuru ku gihe, mukagenzura buri gihe abo mukoresha ndetse bagahabwa amahugurwa hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”

Yakomeje agira ati:” Uko u Rwanda rugenda rwiyubaka mu ngeri zitandukanye, zirimo ibikorwaremezo; amahoteri, amashuri, amasoko ya kijyambere n’inganda niko haba hari abagizi ba nabi n’abanyabyaha batifuza iryo terambere, ku buryo bashobora gusenya ibyo bikorwaremezo. Ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano biri mu bafatanyabikorwa b’ibanze ba Polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano w’ibyo bikorwaremezo.”

DIGP Namuhoranye yagaragaje ko n’ubwo hari ibibazo bimwe na bimwe kubaka ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bimaze gufata umurongo ku buryo bugaragara yizeza abayobozi babyo ubufasha, ubufatanye ndetse n’ubujyanama aho byaba ngombwa hose kugira ngo babashe kuzuza inshingano bafatanyije na Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano w’ abantu n’ibyabo.

Max Uwiragiye, umuyobozi w’urugaga rw’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano yavuze ko inama bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi ibunguye byinshi bizabafasha kuvugurura no kunoza imikorere iganisha ku kuziba ibyuho bikigaragara muri serivisi batanga no gukora kinyamwuga.

Yavuze ko impanuro bahawe muri iyi nama biteguye kuzishyira mu bikorwa hafatwa ingamba zikumira icyaha kuruta iziganisha ku ikurikiranacyaha.

Gasana Hassan wari uhagarariye abakozi bashinzwe umutekano mu bigo bicungirwa umutekano n’ibigo byigenga, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibaba hafi no ku mbaraga ishyira mu bikorwa by’umutekano w’ibigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera ashimangira ko bagiye kwihatira gukaza ubugenzuzi no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano 16 bikoresha abakozi bagera ku 25,856.

Mu igenzura ryakozwe n’inzego z’umutekano hagati ya Kanama n’ukwakira, byagaragaye ko hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano bica nkana amategeko bityo bikagira ingaruka mu micungire y’umutekano; nko gukoresha abakozi batemejwe binyuze mu nzira ziteganywa, gukoresha abakozi batahuguwe, kutagira ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi biha icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’ibikorwaremezo bikanagira ingaruka mbi kuri ba nyir’ibyo bigo kuko bibaviramo guhanwa bikaba byanahagarikwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version