Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo kurahira kwa Perezida Joao Lourenco, warahiriye kuyobora Angola muri manda ya kabiri.
None kuwa Kane tariki ya 15 Nzeri, nibwo Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, yarahiriye kuyobora Angola muri manda nshya , nyuma y’uko mu minsi ishize yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 51,17%.
U Rwanda na Angola bisanganywe umubano ushingiye kuri dipolomasi, buri gihugu gifite ambasade mu kindi, mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda n’iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro. Abanyarwanda bajya muri Angola bakuriweho Visa.
Ishyaka rya Perezida João Lourenço rya MPLA ryatsinze amatora ryari rihatanyemo n’irya UNITA bihanganye kuva mu myaka myinshi ishize, ishyaka rya MPLA rya Lourenco niryo riyoboye igihugu kuva mu 1975 ubwo Angola yabonaga ubwigenge ibukuye kuri Portugal yari iyikolonije.