Minisiteri y’ibikorwa bya Perezida yamenyesheje abagize UAE, ibihugu by’Abarabu ibihugu by’Abayisilamu, ndetse n’Isi yose ko Umuyobozi w’igihugu akaba n’umurinzi w’urugendo rwa cyo, Nyiricyubahiro Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, Perezida w’igihugu, yitabye Imana uyu munsi, ku wa gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022.

Iyi Minisiteri kandi  yatatangaje icyunamo mu gihugu hose, amabendera arururutswa kugeza hagati, mu gihe cy’iminsi 40,guhera uyu munsi. Abakora muri minisiteri, ibigo bya leta, inzego z’ibanze, ndetse n’abikorera ku giti cya bo bagomba guhagarika ibikorwa bya bo mu gihe cy’iminsi 3 uhereye none. 

Sheikh Khalifa yagizwe perezida wa kabiri wa UAE mu 2004, asimbuye se umubyara .

Sheikh Khalifa yavutse mu 1948, avukira mu karere k’iburasirazuba bwa Abu Dhabi, yari imfura ya Sheikh Zayed. Mbere yo kuba perezida, yabaye igikomangoma cya Abu Dhabi kandi ayobora akanama gashinzwe peteroli ka Abu Dhabi gategura politiki ya peteroli.

Nka perezida yayoboye imwe mu kigega kinini cy’ishoramari ku isi, ikigo cy’ishoramari cya Abu Dhabi, acunga umutungo wa miliyari amagana.

Imwe mu nyubako ndende ku isi, Burj Khalifa, yafashe izina rye nyuma y’uko guverinoma ya UAE ingwatiriye Dubai mu mwenda wa yo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version