Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Chae Jin-Weon byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Weon yashimye umubano usanzwe uranga ibihugu byombi n’uw’Inteko zishinga amategeko z’ibyo bihugu, avuga ko yaje kuganira na Perezida wa Sena mu rwego rwo kumugezaho ubushake igihugu cye gifite mu gushyira imbaraga mu gukomeza umubano n’imikoranire ibihugu bifitanye, ndetse no guteza imbere umubano ushingiye ku Nteko zishinga Amategeko.
Perezida wa Sena yagarutse ku nzego z’imikoranire zitandukanye zishimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, aho yagaragaje ibikorwa Koreya y’Epfo igiramo uruhare mu Rwanda birimo ibikorwa by’ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza ko mu biganiro bagiranye biyemeje gukomeza guteza imbere umubano w’Inteko zishinga Amategeko zombi no kubyaza umusaruro amasezerano izo Nteko zasinyanye.