Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rirwanya ruswa (APNAC-Rwanda) ryateguye inama ku nsanganyamatsiko igira iti “ishusho y’umucyo mu iyandikishwa ry’imitungo kuri banyirayo n’uburyo ibyuho bikigaragaramo byakumirwa.”

Afungura inama, Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier, yashimiye abagize Ihuriro APNAC-Rwanda bayiteguye n’abayitaribiye, kandi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe nziza mu bijyanye no kurwanya ruswa, biturutse ku bushake bwa politiki n’imiyoborere myiza.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, Inteko Ishinga Amategeko igira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa, binyuze mu bukangurambaga, ubushakashatsi, no kujya inama, byiyongera ku nshingano yo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma”.

Dr Kalinda yakomeje ati “Icyerekezo cy’u Rwanda Twifuza ntabwo cyazagerwaho, mu gihe hakigaragara irari ryo kwigwizaho ibyo umuntu adafitiye uburenganzira, gukoresha ruswa, no gucunga nabi umutungo w’Igihugu.”

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version