Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, akaba na Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi utifashe neza bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Macky Sall yifuje ko habaho ibiganiro, nyuma y’uko ku itariki 23 Gicurasi 2022, harashwe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, biturutse muri Congo, mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bigakomeretsa abantu batandukanye ndetse hakangirika n’ibintu bitandukanye.
Nyuma y’ibyo bisasu kandi, nk’uko byatangajwe na Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 hari abasirikare babiri bashimuswe n’Ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe barimo bacunga umutekano hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
RDF yasabye Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurekura abo basirikare babiri ari bo: Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad.
Perezida Macky Sall abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Mfite impungenge zikomeye kubera ikibazo cy’umubano mubi kirimo kuzamuka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.
“Ndasaba ko habaho ituze n’ibiganiro hagati y’ibyo bihugu byombi, hakaboneka igisubizo cy’icyo kibazo mu buryo bw’amahoro, bishyigikiwe n’Imiryango yo mu Karere na Afurika yunze Ubumwe.”
Ku itariki 28 Gicurasi 2022, ubwo Dri Vincent Biruta yari i Malabo muri Equatorial Guinea, mu nama yerekeye umutekano, yavuze ko u Rwanda rutifuza gushyirwa mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko rwifuza kubana neza n’icyo gihugu.
Asubiza ku birego avuga ko bidafite ishingiro Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda, Dr Biruta yavuze ko hari gahunda nyinshi zashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bisanzweho hagati y’ibihugu byombi, ariko ko hatabayeho ubushake bwa politiki, u Rwanda ruzakomeza kwisanga mu ntambara z’urudaca zisenya kandi zitifuzwa.
Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, ku wa kane w’icyumweru gishize yabwiye The NewTimes ko u Rwanda rutifuza kwinjizwa mu kibazo cya Congo ubwayo.
Ati: “Imirwano hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cy’imbere muri Congo. u Rwanda rwifuza kugaragaza ko FDLR n’imitwe ikorana na yo, iteje ikibazo cy’umutekano, bitari ku Rwanda gusa, ahubwo no mu Karere kose muri rusange.”