Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjije muri RDF aba Ofisiye 1029 barimo Umuhungu we w’umuhererezi, Brian Kagame, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant abasaba kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu Gatanu mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, ribarizwa i Gako mu Karere ka Bugesera. Mbere yo kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), aba ofisiye bashya bakoze akarasisi hifashishijwe amabwiriza yatanzwe mu Kinyarwanda.
Nyuma yaho, biyerekanye mu buryo bwihariye binyuze mu gushushanya imibare ifite ibisobanuro bitandukanye.Baserutse bagaragaza icyiciro cya 12 cy’abanyeshuri basoje uyu munsi ndetse n’umubare w’ibindi byiciro byasoje mbere. Banditse umubare wa 2000, ugaragaza igihe icyiciro cya mbere cy’aba ofisiye cyasoje muri iri shuri.
Bananditse 2025 nk’umwaka basojemo amasomo, ndetse na 25 nk’imyaka ishize Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ritangiye gutanga ubumenyi mu bya gisirikare.
Nyuma yaho, Perezida Kagame yagaragaje abanyeshuri bahize abandi mu masomo bari bamaze igihe biga, aho Emmanuel Kayitare ari we wahize abandi ndetse akaba yambitswe umudali.
Nyuma yo gutanga ipeti rya Sous-Lieutenant ku ba Ofisiye 1,029, Perezida Kagame yabagejejeho ijambo, abashimira ku bw’umurava n’ubushake bagaragaje mu myitozo banyuzemo, ndetse anashimira ababatoje.
Ati: “Nagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw’umurava n’ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo kugeza uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitware neza mu nshingano mwahawe.Turashimira ibihugu by’inshuti twafatanyije mu burezi n’amahugurwa mwahawe.

Ubufatanye nk’ubu ntabwo bufasha gusa mu kubaka ingabo zikomeye, ahubwo bunagaragaza ubucuti butuma ibihugu bikomeza gutera imbere.”Yashimiye ababyeyi babo kuba barashyigikiye icyemezo cyabo cyo kwinjira mu mwuga w’icyubahiro, ababwira ko inshingano zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda bagomba kuzuzuza uko bikwiye.
Ati: “Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuzuza uko bikwiye. Turifuza ko mwarinda igihugu cy’Abanyarwanda n’Abagituye. Abanyarwanda ni Miliyoni 14 ubu, ariko niyo baba Miliyoni imwe, ebyiri cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda.
”Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro. Ati: “Turashaka amahoro, u Rwanda rukeneye amahoro. U Rwanda rwabuze amahoro mu myaka myinshi ishize; ubu tumaze imyaka 31 igihugu cyongera kwiyubaka, cyubaka umutekano, cyubaka amahoro, ndetse cyubaka kubana neza hagati y’Abanyarwanda n’abandi b’ibindi bihugu.”
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko nubwo u Rwanda ruri gutera imbere, inzira ikiri ndende bityo nta n’umwe ugomba kumva ko rwageze aho rushaka.Ati: “Nubwo twaba dutera imbere, nta n’umwe ugomba kumva ko twageze aho dushaka.
Oya, ntabwo turahagera; inzira iracyari ndende, akazi karacyari kenshi, ubushake buracyakenewe, n’imbaraga zirakenewe. Mwebwe rero muracyari batoya, murakifitemo byinshi, mugomba gutanga uko igihe kigenda gihita.” Yanabasabye kwirinda imyitwarire mibi irimo no kunywa ibiyobyabwenge.Aba Ofisiye bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda ni 1,029, barimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine, na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Abakobwa ni 117, naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Brian Kagame, umuhererezi mu bana ba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu ba Ofisiye 42 bigiye hanze, mu gihe abandi 987 bo bigiye mu ishuri rya Gako. Brian Kagame yasoreje amasomo ya gisirikare muri Sandhurst Military Academy yo mu Bwongereza. Yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame, ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda.
Mukimbiri Wilson