Perezida Kagame yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri iri imbere.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth yateranye kuri uyu wa Gatanu kandi yatoreye Perezida Paul Kagame kuyobora uyu muryango, asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano.

Ubusanzwe igihugu cyakiriye inama ya CHOGM gihita gifata n’inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza ku nama itaha.

Perezida Kagame yasimbuye Johnson wari ufite izi nshingano guhera mu 2018, yagombaga kuzishyikiriza u Rwanda mu 2020 gusa inama y’uyu muryango ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Mu gutangiza iyi nama, Boris Johnson yagize ati “Mu gihe mpererekanya izi nshingano [zo kuyobora Commonwealth] na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu.”

Perezida Kagame yatangiye inshingano zo kuyobora Commonwealth
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version