Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaje mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu yari ishize  atahakandagira kubera umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Museveni ni umwe mu Bakuru b’Igihugu na za Guverinoma bamaze gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, muri iki gitondo, yagaragaje ifoto yinjira mu ndege ya Gisirikare, avuga ati ‘Ngiye mu Rwanda kwitabira Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,CHOGM2022.”

Ifoto ya Perezida Museveni yinjira mu ndege ya Gisirikare

Uyu mukuru w’igihugu gituranyi cya Uganda, ntiyinjiranye iyi ndege mu Rwanda, ahubwo yanyuze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho arava yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu Mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.

Perezida Museveni ubwo yageraga ku mupaka wa Gatuna

Abinyujije kuri Twitter, mu masaha ya mu gitondo nibwo Perezida Museveni yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda.

Uganda yinjiye muri Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge kuko mbere yakolonizwaga n’u Bwongereza. Mu 2007 iki gihugu cyakiriye CHOGM yabaga ku nshuro ya 20.

Share.
Leave A Reply