Hari hategerejwe kumenyekana uhagarira u Rwanda nyuma y’uko ibindi bihugu byari byagiye bigaragaza amafoto y’Abakuru b’Ibihugu babihagarariye.
Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yatumije inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Mbere kugirango baganire ku kibazo cy’amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko biri mw’itangazo rya Leta.
Kenyatta, ari nawe ayoboye EAC aherutse gusaba ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC guhagarika imvururu zirangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri uyu muryango.
N’ubwo DRC yatangaje ko idashaka kumva ko u Rwanda ruri mu bagize izi ngabo, Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta byatangaje ko yakiriye ba Perezida Yoweri Museveni (Uganda), Paul Kagame (u Rwanda), Evariste Ndayishimiye (u Burundi), Salva Kiir Mayardit ( wa Sudan y’Epfo) na Felix Tshisekedi (DR Congo) mu nama y’abakuru b’ibihugu yatangiye imirimo yayo.
Muri iyi nama Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan arahagararirwa na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.
Iyi nama nk’uko byatangajwe, iri mu bubasha bwa Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye Africa y’Iburasirazuba akaba anafasha mu nzira y’amahoro igamije gushakira umuti ibibazo bya Congo binyuze mu biganiro.
Inama iraba mu gihe umwuka ari mubi cyane hagati ya DR.Congo n’u Rwanda, aho amatangazo y’abayobozi b’iki gihugu ashinja u Rwanda kuba rushyigikiye inyeshyamba za M23
Amashusho kandi akomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza ko abari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari gukorerwa ihohoterwa ndetse bamwe bakicwa kandi mu buryo bwa kinyamanswa.