Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya kabiri ya komite y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika (African Peer Review Mechanism).
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere ku mugabane wa Afurika ari ingenzi mu guteza imbere imiyoborere n’ubukungu muri rusange.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu ndetse n’ababahagarariye barimo: Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa Lesotho Dr Moeketsi Majoro, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat n’abandi.
Uru rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere kuri uyu mugabane wa Afurika rwashyizweho mu mwaka wa 2003, rushinzwe n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), aho rwahawe inshingano yo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane wa Afurika kugira ngo igire iterambere rirambye.