Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ari mu Rwanda yururutsa kugera hagati nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth II.

Umukuru w’igihugu yategetse ko aya mabendera yururutswa kugera hagati uhereye none tariki ya 9 Nzeri 2022 kugeza igihe umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II azatabarizwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiryo bya Minisitiri w’Intebe, rigira riti ”Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki ya 9 Nzeri 2022 ukageza igihe azatabarizwa.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiryo bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida Kagame yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugera hagati

Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze azize uburwayi, nk’uko byemejwe n’ingoro y’u Bwongereza ‘Buckingham Palace’.

Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga ku myaka 96 y’amavuko, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.

Queen Elizabeth II yatanze ejo tariki ya 8 Nzeri afite imyaka 96 y’amavuko

Nyuma y’iminota mikeya Umwamikazi Elizabeth II atanze, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Liz Truss, yatangaje izina ry’uwo muyobozi w’ikirenga w’u Bwongereza.

Umwami mushya w’u Bwongereza yahawe izina rya Charles III, ubundi akaba yari asanzwe yitwa Igikomangoma Charles. Nyuma y’uko umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II atanze, Charles yahise aba Umwami ndetse n’Umugore we Camilla aba Umwamikazi (Reine consort).

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version