Perezida Paul Kagame yatangije inteko rusange y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi, avuga ko uburinganire bwuzuye bugerwaho iyo abantu bemeye ko ari uburenganzira bwa buri wese, ahantu hose.

Iyi ni inama ibaye ku nshuro ya 145 ya IPU aho abanyamuryango bayo barimo kuganira ku ruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, nk’uburyo bufasha Isi kwishakamo ibisubizo no kugera ku mahoro arambye. 

Perezida Kagame watangije iyi nama, yavuze ko mu gihe inshingano y’ibanze y’inteko zishinga amategeko ari uguhagararira abaturage, ari ngombwa no guteza imbere uburinganire kugira ngo hatagira usigara inyuma.

Yagize ati “Ku isi hose, inteko zishinga amategeko ziberaho kurengera inyungu z’abaturage. Iyi ntego ntiyagerwaho hatabayeho uruhare rufatika rw’abagore mu nteko zishinga amategeko zacu, by’umwihariko mu myanya y’ubuyobozi. N’ubwo uburinganire bugaragaza inyunyu nyinshi, haracyagaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo. Kugena umubare w’abagore bagomba kujya mu myanya y’ubuyobozi, bituganisha ku guhagararirwa nta busumbane, ariko ntibikemura burundu ibibazo by’ubusumbane haba mu nteko zishinga amategeko, no mu muryango mugari muri rusange. Uburinganire bwuzuye, bugerwaho iyo twemeye ko ari uburenganzira bwa buri wese, ahantu hose.”

Abari muri iyi nama kandi, bakurikiye ubutumwa bw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres washimye kuba ibereye mu Rwanda, nk’igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko.

Avuga ku byatuma Isi ibona amahoro arambye, Perezida Kagame yasabye abagize inteko zishinga amategeko guhashya ingengabitekerezo ya jenoside, imvugo z’urwango, ndetse abasaba no gukorera hamwe.

Ati “Ihakana rya Jenoside n’amacakuburi birimo kuba inzitizi mu buryo bwihuse ku kugera ku mahoro n’umutekano ku Isi hose. Imbuga nkoranyambaga zibifitemo uruhare, ariko ukuri ni uko imbwirwaruhame z’urwango n’amakuru y’ibinyoma byabayeho kuva kera. Imikoranire y’inteko zishinga amategeko irakenewe kugira ngo zisuzume izi mbogamizi zose, zemeze ko kwambura abandi ubumuntu n’ivangura ari icyaha mu buryo bwose, kandi ahantu hose. Ndifuza gushimangira ko ingingo mwateganyije kuzaganiraho, arizo amahoro, demokarasi n’ubutwererane, zose ari ingenzi.”

Mu nama iteraniye i Kigali ya IPU aho abanyamuryango bayo barimo kuganira ku ruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe, nta karere cyangwa igice cy’isi ubwacyo cyakwemeza ko kibifite byose. Byose bihera ku guharanira demokarasi, guharanira amahoro, nitutabiharanira binyuze mu butwererane sintekereza ko hari icyo tuzageraho. Nk’uko byagarutsweho, tubona ibibazo muri bimwe mu bice bya Afrika. Mu gihe hari utekereza ko ari ibibazo Afurika yihariye, ugahita usanga hari n’ibindi bice by’isi nabyo biri muri ibyo bibazo bibangamira amahoro, bibangamira demokarasi, none uretse ubutwererane, ni ubuhe buryo bwiza bundi bwadufasha kubona umuti w’ibyo bibazo? Ntekereza ko dukeneye gukorana kurushaho, kurenza kugira abantu bumva byose babigezeho kandi bumva ko babwiriza abandi ibyo bakwiye gukora. Ibyo ntibashoboka. Uko si ko kuri kw’iyi si dutuye.”

Iyi nama ya 145 ya IPU yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ariko ikomeza kwigizwa inyuma bitewe n’icyorezo cya Covid-19. 

Ni inama izasozwa ku itariki 15 z’uku kwezi kwa 10, yitabiriwe n’abarenga 1200 barimo abaperezida b’inteko zishinga amategeko 35. 

Iba kabiri mu mwaka, aho inshuro imwe ibera i Geneve ku cyicaro gikuru, indi nshuro ikabera mu gihugu cyabisabye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version