The World

Technology

Sports Roundup

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Prof Kingsley Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, riherutse gutangizwa , mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ,

Iri shuri rifite intego yo gutanga ubumenyi buzahangana n’ibibazo byugarije imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.

Ni ishuri ritanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

Ni ishuri ryahawe izina rya ‘African School of Governance’ rivuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Prof Kingsley Chiedu Moghalu, avuga ko iri shuri rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere.

African School of Governance ni ishuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA), Executive Master of Public Administration (EMPA).

Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version