Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Ellen Lee DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi, n’ikipe y’abamuherekeje bari mu Rwanda mu bikorwa byo gutaha ikigo cya Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye aho yari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jean d’Arc n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.
Ellen DeGeneres ari mu ruzinduko mu Rwanda n’umufasha we, Portia de Rossi, aho baje gufungura ku mugaragaro Ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi, Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga.
Ikigo cya Ellen DeGeneres Campus cyubatswe i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru cyatashywe kuri uyu wa 7 Kamena, kikaba cyaruzuye gitwaye miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
Umuhango wo kugitaha ku mugaragaro wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard wavuze ko kizatanga umusanzu ukomeye muri gahunda y’u Rwanda yo kurengera ibidukikije.
Ati “Mu izina rya Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, turabashimira Ellen na Portio ku buryo mukunda u Rwanda n’umuhate wanyu wo kurengera ingagi zo mu misozi ndetse no gukomeza gushyigikira akazi gakomeye ka Dian Fossey.”
Ellen DeGeneres Campus ni ikigo kigezweho kigizwe n’inyubako eshatu z’ingenzi zirimo ’The Sandy and Harold Price Research Center’ izajya ikorerwamo ubushakashatsi ku ngagi bwibanda ku turemangingo, imiterere, imibanire byazo, n’ibindi.
Hari kandi inyubako ya ’Cindy Broder Conservation Gallery’ izajya yakira abashyitsi bifuza kumenya byinshi ku ngagi, ikaba igizwe n’amafoto ndetse n’ibindi bisobanura imibereho y’ingagi.
Indi nyubako ni ’Bob and Melani Walton Education Center’ izagira uruhare mu gukorana na kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo. Izajya yifashishwa kandi mu kwakira inama ndetse inakorerwemo amahugurwa.
Izaba irimo amashuri, isomero ry’ibijyanye na siyansi ndetse na ’Computer Lab’ yubatswe bigizwemo uruhare n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, akaba n’umukinnyi wa filime, Leonardo DiCaprio (ushobora kuba umuzi nka Jack wo muri Titanic).
Ellen DeGeneres yasobanuye uburyo urugendo rwo gukunda ingagi rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12, akabona ifoto mu kinyamakuru National Geographic Magazine y’umukobwa wari uteruye umwana w’ingagi, uwo akaba yari Dian Fossey wari yaratangiye kwita ku ngagi zo mu Rwanda kuva mu 1967.