None ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru bahuriye mu Muryango w’Abayobozi bakiri bato 26 (YPO), bari mu Rwanda muri gahunda y’uruzinduko rwiswe: “Gahunda ikorwa rimwe mu buzima”.

Abo bayobozi bakuru bageze mu Rwanda mu ruzinduko rukomeje aho barimo gusura ibihugu 9 byihariye bahura n’abayobozi b’ubucuruzi.

Umuryango YPO watangiye mu mwaka wa 1950, kuri ubu ukaba uhuriwemo n’abanyamuryango basaga 33,000 baturuka mu bihugu 142, aho kuri ubu ubonwa nk’amahirwe mashya yo guhanga imirimo no kwagura inzozi z’abikorera bakiri bato.

Uyu muryango washinzwe n’Umunyamerika w’imyaka 27 y’amavuko Ray Hickok, wisanze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’umuryango wabo Hickok Belt nyuma y’urupfu rwa se umubyara. 

Uyu muryango ushyize imbere gushyigikira urubyiruko rw’abayobozi bakiri bato ku Isi yose.

Inama ya mbere Hickok yayikoranye na Robert Wood Johnson III na we waje kuyobora Ikigo mpuzamahanga gikora imiti n’inkingo Johnson & Johnson, nyuma haboneka n’urundi rubyiruko rwagiye rugaragaza ubushake bwo kwiyunga kuri uwo muryango

Kuri ubu uyu muryango uri mu bigo bikomeye ku Isi kuko uhuza urubyiruko rwahanze akazi gasaga miliyoni 22.

Ibigo bihuriye muri uyu muryango bikubiye mu myuga iri mu moko asaga 40 aho kugira ngo wemererwe kwinjira muri uyu muryango biba bisaba kuba uyoboye ikigo gifite nibura igishoro cya miliyoni 13 z’amayero.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version