Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bakwiye kuzirikana iterambere ry’abaturage kuko ari bo bafite mu nshingano aho kwirebaho ubwabo no kwita ku bibafitiye akamaro, aho yabasabye gutega amatwi abaturage no gusubiza ibibazo bahura nabyo aho guhora bitwaza ko bari mu nama kandi abasaba guhita bazihagarika.
Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamazemo iminsi 8 i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Umukuru w’Igihugu yavuze umuyobozi mwiza ari ukwiye gukemura ibibazo by’abaturage asaba abayobozi kureka gutegura inama zidatanga umusaruro.
Aba bayobozi bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ni amahugurwa yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’
Ni ibisanzwe ko nyuma y’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gutorwa, baganirizwa ku buryo bw’imiyoborere ikwiye n’umukoro ubategereje ari wo wo kwita ku baturage.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko ibivugwa, ibyifuzwa n’ibikorwa bishobora kugaragarira mu musaruro uba wavuye mu bikorwa.
Yagize ati: “Ntabwo biba byoroshye nk’uko bivugwa, kuvuga ukerekana ibyo uzi, imyumvire, icyifuzo kiba ari uko bigomba kugararira mu bikorwa. N’ubu ndagira ngo tuganire, ariko iteka intego ni ukugira ngo ibyo tuganire bibe ibintu bizima, byumvikana, bituganisha ku bikorwa, ku musaruro uri bubivemo.”
Perezida Kagame yavuze ko ayo mahugurwa yari ngombwa kugira ngo abantu bibukiranye, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe aho bitagenze neza, bagene n’uburyo bwo kubikosora.
Ati: “Umwanya nk’uyu ni utwibutsa kuvuga ngo turi hano nkatwe, umuntu wese yaje hano afite icyo ahagararireye harimo ndetse nawe ubwe. Kuvuga ngo wowe ubuzima bwawe, uko ubayeho, ubyumva ute ariko iby’ubuyobozi, birenga twebwe. Ni ibitubwira ngo ariko ubundi kuki turi hano, kuki abandi badahari.”
Yavuze ko abayobozi bitabiriye aya mahugurwa, bayitabiriye ku mpamvu zibarenze z’uko ari abayobozi bafite abo bahagarariye.
Ati: “Birenze wowe. Ni yo mpamvu uri hano abandi bakaba badahari, ni uko ubahagarariye. Iyo ni inshingano iba iremereye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu biro, mu kazi, umuyobozi agomba guhora yumva ko atari mu kazi ke ku giti cye ahubwo akarimo nk’uhagarariye abandi bamushyize muri uwo mwanya.
Ati “Ntimwatowe? Ni ukuvuga ngo abagutoye ni bo bahagushyize. Bahagushyira se ngo bigende bite? Ngo ujye kwireba wowe ubwawe? Nushaka wirebe ariko nabo wibuke ko aribo bahagushyize kandi banakeneye byinshi kurusha ibyo ukeneye.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kinini, aho abayobozi bakora bibanziriza bireba gusa, ntibarebe ababatumye. Ibyo ngo ni cyo kinyuranyo cy’imiryango cyangwa ibihugu bitera imbere cyangwa se ibidatera imbere.
Yagize ati: “Iyo ukoze wireba gusa nk’umuyobozi, ibintu ntabwo bigenda neza. Iyo ukoze ureba abo uhagarariye, abo uyobora, nubwo washaka ukireba nyuma. Icyo ni cyo kinyuranyo, aho ibintu bigenda neza.”
Amahugurwa y’iminsi umunani y’abayobozi b’inzego z’ibanze yaberaga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari.
Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, yavuze ko bize indangangaciro ziranga umuyobozi, uruhare rw’umuturage, kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi.
Yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwihutisha gahunda za leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bahabwe serivisi nziza, kurwanya ruswa n’ibindi.
Yavuze ko biyemeje kandi gukurikirana imyigire y’abana, amahirwe ari muri buri karere akabyazwa umusaruro, igwingira n’imirire mibi nabyo bikarandurwa kandi umutekano w’abaturage ugakomeza gusigasirwa.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bari bamaze imyaka ibiri n’igice batowe, abagize Inama Njyanama z’Uturere n’Abagize Komite Nyobozi zatwo. Bose hamwe bagera kuri 436. Yitabiriwe kandi na ba Guverineri bose.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu bajyanama batowe, harimo 310 bashya mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12.
Ba Visi Meya bashinzwe Ubukungu bashya ni 18 mu gihe abashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage bashya ari 21.
Ati “Abayobozi bagiye mu nshingano, biyemeje kuzana impinduka igana imbere, yihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo abantu batorerwa, atari uguhora abantu bizihiza, bishimira ibyiza byagezweho ahubwo ari ukureba ibitarabonerwa umuti ngo abe aribyo bihabwa umwanya wihariye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu ashobora kugira ubumenyi, ubushobozi, n’ibyangombwa by’uko yatowe ariko hakabura umuco, umutima muzima wo kuvuga ngo ngomba gukora ntya ni byo bizima.
Yagize ati: “Ntabwo iteka haba habuze amikoro, si amafaranga aba yabuze, ntabwo iteka haba habuze kumenya, dufite abantu benshi b’ibitangaza muri mwe n’ahandi ndetse banabyivuga, ko bazi, ko bashoboye […] ariko bivamo iki? Kiri he? Havuyemo iki mu byo uzi, mu bushobozi, mu buhanga, mu kuba igitangaza wakwifuza kuba. Tuvanyemo iki?” Umwirato gusa tugatahira ibyo ntitugire icyo tubona mu bibazo byakemutse.”
Mu bihe bisanzwe aya mahugurwa yamaraga iminsi 21. Muri uyu mwaka, mu minsi umunani, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye.
Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku miyoborere yatumye u Rwanda ruva mu manga, inshingano n’uburenganzira bw’inzego z’ibanze mu miyoborere, kunoza itumanaho mu gusobanurira abaturage, imikoranire n’izindi nzego, kubaka ubushobozi bw’abantu n’ibindi.