Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umwami w’u Bwongereza Charles III kuri telefone, amugezaho ubutumwa bwo kumukomeza nyuma y’itanga ry’umubyeyi we umwamikazi Elizabeth II, watanze mu Cyumweru gishize.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’umwami Charles III, mu gukomeza guteza imbere gahunda z’umuryango wa Commonwealth mu nyungu z’abaturage bawugize.

Charles III yemejwe nk’umwami, nyuma y’uko Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze ku myaka 92 y’amavuko azize uburwayi, nk’uko byemejwe n’ingoro y’u Bwongereza ‘Buckingham Palace’.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James’s Palace i London, King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza, maze mu ndahiro ye, asezeranya kubakira ‘ku rugero rwiza’ Umwamikazi Elizabeth uherutse gutanga yamusigiye. Yavuze ko yumva neza inshingano zimutegereje.

Share.
Leave A Reply