Perezida Paul Kagame, yageze mu gihugu cya Kenya, aho azitabira umuhango wo kurahira kwa mugenzi we Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Perezida Kagame, yitabiriye uyu muhango uzaba ejo kuwa kabiri,tariki ya 13 Nzeri 2022, ubwo William Ruto azaba arahirira inshingano ze zo kuyobora igihugu.

Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Kenya, rwatangajwe n’ibiro bye Village Urugwiro mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Perezida Kagame akigera muri Kenya yagiranye ibiganiro na William Ruto, byabereye i Nairobi.

William Ruto abinyujije kuri Twitter yavuze ko “U Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z’ibihugu byombi n’ubutwererane bifitanye mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”

Yavuze kandi ko “Ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Ruto wari usanzwe ari visi Perezida yatorewe kuyobora Kenya, ku majwi 7,176,141, ahwanye na 50.49 ku ijana atsinda Raila Odinga.

Umuhango w’irahira rya Ruto uzabera i Nairobi kuri Stade yitiriwe ‘Moi International Sports Centre’.

Perezida Kagame ageze i Nairobi ku kibuga cy’indege, yakiriwe na Amb Peter Mundia Githiora
Share.
Leave A Reply