Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo ikoranabuhanga ariryo musemburo w’iterambere rya Afurika hakiri byinshi byo kunozwa, kuko ngo usanga n’ahagera umurongo mugari wa internet hafi ½ cy’abahatuye batabona internet.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ryifashisha telephone, iteraniye bwa mbere muri Afurika.

Ni inama yitabiriwe n’abarenga 2000 biganjemo abari mu rwego rw’ikoranabuhanga nka ba minisitiri b’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Igamije kongera umubare w’abatunze telephone zigezweho n’umubare w’abagerwaho na internet muri rusange.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame agaragaza ko Afurika imaze gukora byinshi muri uru rwego rw’ikoranabuhanga birimo ibikorwaremezo, icyakora ngo n’inzira iracyari ndende cyane cyane kubyaza umusaruro n’ibimaze gushyirwaho.

Yagize ati ’’Ikoranabuhanga rigezweho ni umusemburo w’iterambere muri Afurika. N’ubwo bimeze bityo ariko hafi ½ cy’abantu bakuze mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere ntibabasha kubona internet kabone n’ubwo baba bari mu bice bigerwamo n’umuyoboro mugari wa internet.

Yakomeje agira ati “ Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi, ariko ubwabyo byonyine ntibihagije, Kugira ngo habeho kwihutisha no kubyaza umusaruro ihuzanzira, hakenewe n’ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rya digital ndetse kuryigisha abaturage bikwiye kwinjizwa muri za politiki zacu. Mu Rwanda ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera, hubatswe Kigali Innovation City umushinga ugamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga igitangira.’’

Ku rubyiruko, Umukuru w’igihugu yongeye gusaba za Leta gutanga amahirwe abakiri bato bakagaragaza impano zabo mu ikoranabuhanga bahanga ibishya bikemura ibibazo bicyugarije Afurika.

Ati ’’Afurika ifite urubyiruko rukora kandi rukanahanga ibishya mu ikoranabuhanga, rushakisha urubuga rukwiye rwo gutanga ibisubizo. Ntidushobora kugabanya umubare w’abari muri uru rwego, cyangwa ngo twicare gusa mu gihe bo bashakira ibisubizo hanze ya Afurika. Urubyiruko rwacu rufite byinshi byo gutanga. Dukwiye kuzuza inshingano zacu kandi tukubahiriza ibyo tubasezeranya.’’

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko ikoranabuhanga rirambye kandi rifitiye akamaro bose ritagerwaho mu gihe hakiri ahakigaragara ubusumbane ndetse n’ibiciro bigihanitse.

Umukuru w’igihugu anasanga mu kwihutisha iterambere, bikwiye ko ikoranabuhanga rigendana n’imiyoborere myiza aho ibivugwa n’abayobozi bikwiye no gushyirwa mu bikorwa mu mpinduka z’abaturage.

Iyi nama ibaye mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA igaragaza ko abafatabuguzi ba telefone muri Kanama 2021 bageze kuri 11,087,928.

Mu baturage ijana, nibura 85.6% bafite ifatabuguzi rya telefone, ni ukuvuga SIM Card.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version