Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe cyo guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 yihinduranyije yiswe ‘Omicron’.

Perezida Ramaphosa yavuze ko yatengushywe cyane n’ibihugu byafashe icyo cyemezo, we abona kidasobanutse, asaba ko icyo cyemezo cyahita kivaho.

U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi na Amerika ni bimwe mu bihugu byahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo.

Virusi ya ‘Omicron’ iravugwaho kuba ihangayikishije cyane, kuko ngo hari ibimenyetso ko yandura ku rwego ruri hejuru. Iyo virusi yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2021, ikaba yaratangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021.

Iyo virusi yagaragaye bwa mbere mu Ntara ituwe cyane muri Afurika y’Epfo yitwa Gauteng, ariko ubu ngo iri mu Ntara zose zigize igihugu cya Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nk’uko byatangajwe na BBC, u Buyapani bwafashe umwanzuro ukomeye wo gufunga imipaka no gukumira abanyamahanga bose binjira muri icyo gihugu guhera ku itariki 30 Ugushyingo 2021.

Ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Matshidiso Moeti, yagize ati “Virusi ya ‘Omicron’ imaze kugaragara mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi, gushyiraho ingamba zo guhagarika ingendo zireba Afurika gusa, ni ukubangamira ubufatanye mpuzamahanga”.

Perezida Ramaphosa yavuze ko ingamba zafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe zo guhagarika ingendo ziva cyangwa zigana muri Afurika y’Amajyepfo nta kintu cyemejwe na siyansi byagendeyeho, ahubwo ko Afurika y’Amajyepfo yabaye inzirakarengane y’ivangura ridakwiriye.

Perezida Ramaphosa yavuze ko izo ngamba zafashwe, zitabuza ikwirakwira ry’iyo virusi nshya.

Yagize ati “Ikintu cyonyine kizava muri uko guhagarika ingendo, ni ugutuma ubukungu buzahara kurushaho mu bihugu byagizweho ingaruka n’icyorezo na mbere hose, ndetse bikanasubiza inyuma urugendo birimo rwo gusohoka mu ngaruka z’icyo cyorezo”.

Perezida Ramaphosa yahamagariye ibihugu byahagaritse ingendo muri Afurika y’Amajyepfo ko byahindura ibyemezo byabyo, mbere y’uko byangiza ubukungu bwa Afurika y’Epfo bikabije.

Perezida Ramaphosa yavuze ko iyo virusi ya ‘Omicron’ ari nk’ikimenyetso cyo kwibutsa ko habayeho ubusumbane mu bijyanye n’inkingo ku rwego rw’Isi, kandi ko mu gihe abantu bose batarakingirwa, virusi nshya zitazabura gukomeza kuza.

Yongeraho ko nta kibazo kiri muri Afurika y’Epfo kijyanye n’ibura ry’inkingo, aboneraho guhamagarira abaturage kwikingiza kuko ari yo nzira nziza yo kurwanya virusi.

Mu itangazo ryari ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2021, ryerekeye ihagarikwa ry’ingendo zigana muri icyo gihugu, ryavugaga ko Afurika y’Epfo, irimo guhanwa aho gushimirwa kuba yarashoboye gutahura iyo virusi ya ‘Omicron’.

Kugeza ubu, virusi ‘Omicron’ imaze kugaragara mu bihugu birimo u Bwongereza, u Budage, Australia na Israel.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version