Umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yemeye icyifuzo cya Musenyeri w’Ububiligi Lucas Van Looy cyo kutazagirwa umukaridinali nyuma y’itangazo ry’ Ihuriro ry’Abepiskopi mu Bubiligi ryamunengaga ko atigeze arwanya bihagije ihohoterwa mu mibanire y’abashumba.

Nyuma y’iminsi itarenze 20, Papa Francis atangaje ko afite umugambi wo kumugira umukaridinali ku ya 27 Kanama, Musenyeri Lucas Van Looy, umwepisikopi wavukiye i Ghent mu Bubiligi, yasabye Papa Francis kumusezerera mu bakaridinali nyuma y’impaka zatewe n’itangazo rivuye mu nama y’Abepisikopi, mu kiganiro kuri uyu wa kane.

Ihuriro ry’Abepiskopi mu Bubiligi ryavuze ko itangazwa ry’ishyirwaho rya Musenyeri Van Looy nk’umukaridinali, ryashimishije benshi, ariko kandi banenga ko nka Musenyeri wa Ghent (2004-2020) atigeze arwanya bihagije ihohoterwa mu mibanire y’abashumba.

Ihuriro ry’Abepiskopi ryasobanuye riti: “Mu rwego rwo kurengera abahohotewe n’iryo hohoterwa bimuvuye ku mutima we,” Musenyeri Van Looy yasabye Papa kumusonera kutagirwa umukaridinali. Papa Francis yemeye icyifuzo cye. “

Perezida w’inama y’Abepisikopi, Karidinali Jozef De Kesel, hamwe n’Abepisikopi bose bo mu Bubiligi bishimiye icyemezo cya Musenyeri Van Looy, kandi uyu munsi, bongeye gushimangira ko bazakomeza urugamba rwabo rwo kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose muri Kiliziya Gatolika aho inyungu z’abahohotewe na bene wabo zihora ziza imbere.

Musenyeri Lucas Van Looy yavukiye i Tielen mu Bubiligi ku ya 28 Nzeri 1941. Yinjiye mu baseriziyani ba Don Bosco mu 1961, ahabwa ubupadiri ku ya 12 Nzeri 1970.

Musenyeri Lucas Van Looy yasabye tutagirwa Umukaridinali

Yabaye umumisiyoneri muri Koreya y’Epfo mu myaka ya za 70 kandi yakuriye abayobozi b’abaseriziyani mu myaka ya za 1980 na 90. Mu 2003, afite imyaka 62, yagizwe umwepisikopi wa Ghent mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ububiligi. Papa yemeye ukwegura kwe kuba umwepisikopi wa Ghent mu Gushyingo 2019, ubwo musenyeri Van Looy, yari afite imyaka 78.

Mu mwaka wa 2010, uyu mwepisikopi yavugiye imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko y’Ububiligi ko afite ipfunwe rikabije ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahungabanije Kiliziya Gatolika mu Bubiligi ndetse no ku Isi yose.

Yemeje kandi ko Kiliziya ifite inshingano zo kugeza ku bayobozi ibyo ikeka ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abayoboke b’amadini.

Muri Gicurasi, Papa Francis yatangaje urutonde rwaba prelates hamwe n’umupadiri umwe uzakira ingofero itukura ku ihuriro ryo ku ya 27 Kanama. Musenyeri Van Looy yari umwe mu bakandida batanu bafite imyaka 80 cyangwa irenga batazemererwa gutora mu nama izaza.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version