Oda Gasinzigwa uherutse kugirwa Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC,yarahiriye imirimo mishya. Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo.
Madame Oda Gasinzigwa wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akanahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.
Gasinzigwa, yashyizwe kuri uyu mwanya, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Mu bihe bitandukanye Oda Gasinzigwa yagiye ahabwa inshingano zitandukanye. Mu mwaka wa 2016, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ayobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza abantu ahari ishyamba rya Gishwati mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ndetse anakora mu Bigo by’imari( Banks) mu gihe cy’imyaka igera ku munani.
Nyuma gato y’umwaka wa 1994, yagiriwe icyizere mu bihe bitari byoroshye, ahabwa kuyobora Akarere ka Kacyiru ubu kagiye muri Gasabo kugeza mu mpera za 2005.
Nyuma yaje guhabwa akazi mu Bunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi ashinzwe ubukungu n’igenamigambi.
Undi warahiriye inshingano nshya, ni Carine Umwari, akaba ari Komiseri muri NEC.