BAJENEZA Erneste umuhanzi, umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko azakoresha inzira zose kugirango atange ubutumwa bwiza bw’Imana mu banyarwanda. Ni umuhanzi watangiye ibikorwa by’ubuhanzi akiga mu mashuri yishumbuye mu mwaka wa Mbere ( S1) mu mwaka wa 2010 ariko ngo akomeza kugenda abikora gahoro gahoro kubera ubushobozi buke . Igihangano cya mbere yashyize hanze ni Umuvugo yise ‘umukunzi wanzonze ‘ mu mwaka wa 2024 .
Ni umuvugo ukubiyemwo amagambo atandukanye kuko yawanditse agira ati “Umukunzi wankunze ntakuzi , unzirika utangonze, ibyaha byari byarangonze, kunzonga byaratinze, kunzonga ni urukundo, si ukumpa ibyo gushyira mu nda ahubwo ni ukumbera akabando , wankunze nkiri munda nta ndoro…..”.

Bajeneza avuga ko nyuma yaje no gukora indi ndirimbo yitwa ‘Ntagahora Gahanze Senga’ ni indirimbo iri mu njyana ya minor scales ashyiramwo ibyiringiro by’uko abantu bagera ku Mana, ufite ibibazo ukuntu wakwiringira Imana ejo ikakurengera .
Akomeza avuga ko mu byifuzo bye aba yumva ubutumwa byiza bw’Imana byagera ku bantu bakamenya ineza y’Imana kandi muri ubwo butumwa ngo akoreshamwo n’uburyo bw’umuco nyarwanda Ati” Mu buzima busanzwe mvuga imisango, mvuga amazina y’Inka nkanasohora abageni mu ndirimbo z’umuco nyarwanda”.
Bajeneza yungamwo avuga ko ubukirisito butagira umuco butaba bwuzuye , ati” iyo umuntu ari umukirisito afite n’umuco bimuhesha kuba umukirisito muzima; atari kwa kundi ubona umuntu afite Bibiliya, igitabo cy’indirimbo cyangwa ahora ajya gusenga no Gusari ugasanga hirya yaho adafite ibyo ngibyo nta bumuntu bumurimwo. Ariko iyo umuntu afite umuco naho yaba atari mu rusengero, mu musigiti cyangwa n’ahandi yaba ari mu materaniro uba usanga ari umuntu navuga ko ari ntamakemwa, ari mico myiza”.

Mba numva y’uko izo nzira zose nkoresha no muri uko kuririmbira abo bageni mbasohora, muri uko kuba umusangiza w’amagambo (M.C) uba usanga ngenda nshyiramwo n’uburyo bw’ivugabutumwa atari ukuvuga ngo ngiye gusoma imirongo ya Bibiriya ahubwo ni gute byakozwe ukabona byakozwe mu buryo bwiza, hari n’aho ngera bakansaba ko mbaririmbira ko mbabwira imivugo bitewe n’uko bagiye bambona mu birori cyangwa kumuyoboro wa YouTube na TikTok . Urumva ko nkoresha inzira zose kugirango ntange ubwo butumwa bwiza bw’Imana “.

Akomeza avuga ko afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku banyarwanda ndetse n’abandi bo hanze yarwo ati’ Abakunzi banjye ndi kubategenyiriza ibyiza byinshi kuko hari indi mivugo myinshi ntari nasoro iri mu rurimi rw’icyongereza kuburyo ntekereza ko yazagera no hanze abantu bakamenya iryo jambo ry’Imana biciye mu buryo bw’imivugo. Ikindi numva izi mpano atari jye wabyihererana njyenyine ahubwo nakwigisha n’abandi uko bakorera Imana binyuze mu buryo bw’impano bafite.

Hari abantu bafite impano nyinshi ariko bifuza kuba bazagura nk’abasizi. Ubu mfite itsinda ndimo gukoza hano I Kigali ry’abasizi bitwa ‘ ABAKOGOTO ‘ nkajyira n’indi Band nayo ihimbaza Imana igizwe n’abantu bane (4) yitwa ‘ INONO BAND ‘ bakorera I Gacuriro. Ubwo buryo nibwo natangiye numva nafasha abantu bafite impano kugirango zaguke”.
Kugeza ubu umuhanzi bageneza afite Imivugo itanu (5) n’indirimbo (8) izifite amashusho ni indirimbo imwe n’umuvugo imwe (2) n’indirimbo zikozwe mu buryo by’amajwi gusa eshatu (3) .

