Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yari yateguriwe abana bo mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru aho bahugurwaga ku ihohoterwa, uburenganzira bw’umwana n’uko umwana yagaragaza ihohoterwa, bagaragaje ibyiciro bikunze guhohotera abana birimo n’ababyeyi babo babibyariye ndetse n’abaturanyi babo.
Umwe mu bana bo mu murenge wa Nyagisozi, avuga ko ababyeyi aribo baza ku mwanya wa mbere mu guhohotera abana, aho babakoresha imirimo ivunanye, nko kwikorezwa amajerekani y’amazi atangana n’imyaka bafite abandi bagatundishwa ibirundo by’amafumbire mbere yo kujya kwiga.
Ati: “usanga umubyeyi yakoreye umwana we ijerekani y’amazi yuzuye umwana afite imyaka 8, umwana agakererwa ishuri kubera ikirundo bamuhaye cy’ifumbire agomba kujya kwiga akirangije, hariho n’ababakura mu ishuri bakabajyana guhinga umwana agahinga kuva mu gitondo agatahana n’ababyeyi be.”
Undi mwana wo mu murenge wa Ngera nawe yemeza ko ababyeyi usanga aribo ba mbere bahohotera abana kuko aribo bagereye kurusha abandi. Ati: “Aho ntuye hari umwana watsindiye kujya kwiga amashuri yisumbuye ariko umubyeyi we yarabyanze, ntacyo tutakoze nka club y’abana tumusura ngo amusubizemo, ariko akatubeshya ngo azajya kwiga imyuga yabonye umuterankunga uzamwishyurira”.
Abana bagaragaje kandi ko mu bindi byiciro bihohotera abana harimo abaturanyi babo, inshuti z’imiryango yabo ndetse n’abarezi babigisha.
Undi mwana muri aba bitabiriye amahugurwa, avuga ko impamvu bagaragaje ko abaturanyi nabo babahohotera ngo ni uko nk’abantu baba bazi amakuru yabo, baba banazi aho intege nke z’abana ziri ndetse n’ibyo bakeneye.
Ati: “Buriya iyo umwana yirirwa asaba ababyeyi ikaramu, ikayi, imyenda cyangwa inkweto ntibabimuhe umuturanyi wa hafi aba abizi, ashobora kwinjirira muri bya bibazo akaza yigize umuntu mwiza uje kumufasha bikarangira bya bindi umwana akeneye abimuhaye, ariko akanamutera inda, cyangwa ugasanga yirirwa amukorakora ku mabere yishimisha umwana we atazi ibyo arimo gukora”.
Ibi ngo ni nabyo bikorwa n’inshuti z’ababyeyi babo, usanga zitwaza umubano zifitanye n’ababyeyi bagahohotera abana. Ati: “umuntu aza agenda iwanyu akaba azi uburyo mukennye, ibyo mutabona akitwaza ko aziranye n’iwanyu akaguhohotera wamufataga nk’umubyeyi, hari n’ababasaba ababyeyi ngo uyu mwana mumumpe tubane ukajya kuba muri rwa rugo bakajya bagukoresha imirimo ivunanye bakwereka ko barimo kukugirira neza”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, Murebwayire Maurren ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko mu karere bagira gahunda nyinshi zo kuganiriza ababyeyi uko bakwirinda guhohotera abana babo, kandi ngo abana nabo baganirizwa ko igihe bahohotewe bakwiye kubigaragaza.
Ati: “Buri wa kabiri tugira inteko z’abaturage tubivugamo ndetse umubyeyi na we wahohoteye umwana we tukabimenya, tumugeraho kandi umubyeyi nawe akabihanirwa”.
Aya mahugurwa yari yateguwe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, mu mushinga iterwamo inkunga n’ikigega cy’iterambere cya Suwede Sida (Swedish international development agency), binyuze muri Plan International Rwanda, mu mushinga ugamije gushimangira uburenganzira bw’umwana mu kumurinda n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere (SCP – SRHR).
Plan International Rwanda ikaba isanzwe ifite ibikorwa bitandukanye byita ku mwana mu karere ka Nyaruguru, aho bakora ubukangurambaga bwo kumurinda ihohoterwa bafatanyije n’indi miryango nyarwanda.