Mu bihe bitandukanye Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yagiye isobanurira abacuruzi cyane cyane abacuruza amavuta yo kwisiga kureka gucuruza amavuta azwi nka mukorogo kuko yangiza uruhu rw’abayisiga kandi akanagira ingaruka k’ubuzima bwabo. Muri ibyo bihe kandi hafashwe abacuruzi batandukanye bayacuruza bagashyikirizwa ubutabera kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu kuvura uruhu bagaragaje ko hari amoko atandukanye y’amavuta abantu bisiga yangiza uruhu, akenshi akundwa kuvugwa ni arimo ikinyabutabire cya hydroquinone.
Ibikorwa byo gufata abacuruzi bacuruza aya mavuta birakomeje mu gihugu hose, aho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ryafashe umugore witwa Tumusabinema Eugenie w’imyaka 45, afite amacupa 2841 y’amavuta atandukanye yangiza uruhu azwi nka mukorogo, afite agaciro ka Miliyoni 8.101.700 z’amafaranga y’u Rwanda, afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagali ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo aho bakunze kwita Karitsiye Matheus nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, asobanura uko uyu mugore yafashwe, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari uzi ko uyu Tumusabinema acuruza amavuta yangiza uruhu.
Ati: “Abapolisi bahawe amakuru ko Tumusabinema afite iduka ricuruza amavuta mu Mudugudu wa Nyarurembo, akaba anafite ububiko bw’andi mavuta ya mukorogo atemewe muri metero 100 uvuye ku iduka rye ashyiramo amavuta yemewe gusa, kandi ko afite umukozi umuzanira amavuta muri ubwo bubiko iyo umukiriya aje ashaka kugura mukorogo. Abapolisi bahise bajya aho akorera, bageze ku nzu yagize ububiko basanga mo amacupa 2.841 y’amavuta yangiza uruhu atandukanye nibwo bayafashe nawe arafungwa.”
Akimara gufatwa yavuze ko ayo mavuta ayazanirwa n’uwitwa Ufitamahoro Fabiola utuye mu Karere ka Rubavu, aya mavuta akaba ayakura mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuyinjiza mu gihugu akayazana mu mujyi wa Kigali kuyagurisha abakiriya be ariko avuga ko hari n’abandi bajyaga bayamuzanira adafitiye imyirondoro..
CIP Twajamahoro yihanangirije abacuruzi bacuruza amavuta yangiza uruhu kuko Polisi ifatanije n’izindi nzego n’abaturage yahagurukiye kubafata, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda harimo no gufungwa.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko, mu gihe ibikorwa byo gufata Ufitamahoro bigikomeje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.