Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bagikomeretswa n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bacyihishahisha hirya no hino ku Isi.

Bavuga ko kuba batarakurikiranwa mu butabera ari agahinda kuri bo kuko bakeneye ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa bakaryozwa ibyo bakoze.

Babigarutseho ku wa Mbere tariki 14 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Uwimana Marie Aimé, Visi Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), mu Murenge wa Gitega, yavuze ko icyo yifuza ari uko abakoze Jenoside bari hanze y’u Rwanda, amahanga bacumbitsemo yabatanga.

Agira ati: “[…] kubera ko abantu bakorewe Jenoside, kubona hari abantu bari hanze bacyidembya ni agahinda gakomeye, buriya umuntu wakubabaje n’iyo atagusaba imbabazi ariko umubona hafi yawe ariko aryozwa ibyo yakoze, twebwe twaruhuka.”

Akomeza agira ati: “Dufite icyizere kirenze uko imitima yacu yabyakira kuko byanze bikunze abakoze Jenoside bose bagomba koherezwa mu Rwanda.”

Uwimana yabwiye Imvaho Nshya ko Abarokotse Jenoside bafite icyizere kuko ngo batagiterwa ipfunwe no kwitwa ko barokotse Jenoside.

Yagize ati: “Dufite Igihugu kiturengera, dufite Perezida wa Repubulika watubwiye ati nimuhumure, tuzi ko adukunda kandi koko yatugejeje kuri byinshi. Byonyine ntitugifite isoni cyangwa ipfunwe ryo kwitwa ko twarokotse Jenoside.”

Ahamya ko abakoze Jenoside bihishe mu mahanga na bo ubwabo batorohewe kuko guhimba amazina, bakihisha imyaka 31 atari umurimk woroshye.

Mukamana Verdiane utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ariko warokokeye mu Murenge wa Gitega, yabwiye Imvaho Nshya ko yizeye ubuyobozi bw’Igihugu ku gushaka abagize uruhare muri Jenoside bityo bakaba bakurikiranwa n’ubutabera kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Ati: “N’ubundi ubuyobozi bwacu buradufasha, buhora butureberera n’ubundi bashyiramo agatege mu kudushakira abo bantu.”

Gashayija Justin na we warokokeye mu Gitega, avuga ko nta mugome ugira ubwenge bityo ngo ni yo mpamvu abahunze ubutabera bakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati: “Abagome bose barangiza ubuzima nabi.”

Safari Hamudu, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, na we yizera ko igihe icyo ari cyo cyose uwakoze Jenoside azagaragara agakurikiranwa n’amategeko.

Agira ati: “Mu by’ukuri twebwe nk’abarokotse Jenoside kumva ko uwakwiciye, uwagusenyeye akiri hanze ni ibikomere. Ni ibikomere tubana na byo ariko si uko Leta yabyirengagije ahubwo ni kwa kundi bacyihishahisha ariko amaherezo bazafatwa kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bushimangira ko buzafatanya n’Urwego rw’Ubugenzacyaha n’izindi nzego zose kugira ngo uwakoze Jenoside wese akaba acyidembya, afatwe ahanwe.

Mu 2024 inzego z’umutekano zataye muri yombi umusaza w’imyaka 62 wafatiwe mu Mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’imyaka 30 yari amaze yihisha kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare mu yahoze ari Komini Karambo, ubu ni muri Nyamagabe.

Ni mu gihe kandi uwitwa Fulgence Kayishema uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na we umwaka wa 2023 na we yafatiwe muri Afurika y’Epfo.

Leta y’u Rwanda yashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi abasaga 1000 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo hari ibihugu bigenda biguru ntege mu gufata abo bantu.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply