Bamwe mu bakora ubucuruzi butemewe i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali bazwi ku izina ry’abazunguzayi bavuga ko bafite imbogamizi zo kutagira igishoro cyo gucuruza mu buryo bwemewe, bakaba bifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwabafasha bakava mu muhanda na bo bakajya gucururiza mu isoko nk’abandi.

Ubwo umunyamakuru w’impamo.net yabasangaga ahitwa mu Miduha, yababajije impamvu bacururiza mu muhanda kandi bari hafi y’isoko, aba batashatse ko amazina n’amasura yabo agaragara muri iyi nkuru, umwe muri bo ati: “Kugira ngo ujye mu isoko yenda ucuruza imbuto bisaba amafaranga menshi ntabwo napfa kuyabona. Nk’ubu ngubu turimo gucuruza imbuto, ku munsi iyo ubonyemo amafaranga ibihumbi bibiri cyangwa bitatu aba ari ayo ngayo ugahahira abana.” Arakomeza ati :” Ejo ukongera ukarangura utundi nk’utu ngutu kubera ko ari bwo bushobozi uba wabonye.”

Yakomeje avuga ko hari igihe Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ziza zikabambura ibicuruzwa byabo rimwe na rimwe bakanafungwa. Ati: “Hakaba n’igihe baza bakabikwambura bakajya no kugufunga. N’uko tubayeho”.

Ubu bucuruzi butemewe bukorerwa hirya no hino kandi hatemewe, aba babukora bavuze ko akenshi atari uko baba ntakindi bashoboye Ahubwo ari ubukene bubibatera kuko ngo haba harimo n’abafite Ubundi bumenyi babyaza umusaruro nko kuba barize amasomo y’imyunga, ariko bakabura amafranga ngo babyaze umusaruro ibyo bize, aho banahera basaba Leta kubashyigikira.

Umwe muri bo yavuze ko: “Erega, byose tubiterwa n’ubukene pe! Si ukuvuga ko abagore bose bacururiza muri uyu muhanda nta kintu baba bazi. Hari n’ababa bafite ibyo bize by’imyuga ariko bakabura uburyo bw’amafaranga ngo babishyire mu bikorwa. Ubuyobozi buduhashije tukabona inkunga, natwe twava mu muhanda kuko biranatuvuna”.

Mu rwego rwo guca  ubucuruzi bukorewe mu kajagari, umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ibihano ku bakora ubu bucuruzi ndetse n’abantu babaharira ibyo bicuruzwa.

Mu ngingo ya 19  y’amabwiriza y’inama njyanama y’umujyi wa kigali nº 002/2015 yo ku wa 03/05/2015 agamije gukumira ubucuruzi bw’ibintu butemewe akanagenga imiterere n’imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro n’ubushobozi bucye (free markets) mu mujyi wa Kigali, ivuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho  ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi 10.000 kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. 

Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe; umuntu wese ufashwe agura [umuguzi] ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi aciwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi [10,000 frw] kuri bene ibyo bicuruzwa. Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda (free markets) uzafatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.

Umwanditsi: MUKAMUSONI Fulgencie

Abakora ubu bucuruzi butemewe ubasanga hirya no hino ,aha ni mu karere ka Kicukiro

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version