Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora imikwabu yo kurwanya ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’igihugu aho mu Karere ka Nyamagabe, yafashe umugabo witwa Rwandanga Cyriaque w’ imyaka 52 y’amavuko, wari ufite ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 13. 

kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ukwakira, Rwandanga yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kaviri, akagari ka Kiyumba mu murenge wa Cyanika ari naho yabikaga urumogi mu mwobo yari yaracukuye mu nzu abamo.

Abandi bantu babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira, mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu bafite udupfunyika 6,000 tw’urumogi.

Polisi y’u Rwanda kandi mu Karere ka Gasabo, ku Cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira, yari yafashe abantu babiri nabo bakurikiranyweho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, bafatanywe ibilo 6 by’urumogi mu mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Kabuga II, mu murenge wa Rusororo.

Mu gihe ku wa Mbere tariki ya 26 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, hafatiwe urumogi rungana n’ibilo 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubitunda no kubikwirakwiza mu baturage.

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, ku wa Gatatu, tariki 21 Nzeri, nabwo abagabo babiri batawe muri yombi, nyuma yo kubasangana  udupfunyika tw’urumogi 1, 012 mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu Karere ka Gakenke na Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze gufatwa kwa Rwandanga kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu mudugudu wa Kaviri.

Yagize ati: “ Twahawe amakuru n’abaturage batandukanye bo mu mudugudu wa Kaviri, avuga ko Rwandanga wari usanzwe afite iduka ricuruza ubuconsho muri uwo mudugudu, akora n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge aho agenda akwirakwiza urumogi mu baturage abandi bakamusanga iwe mu rugo ari naho arubika.”

Yongeyeho ko:” Tugendeye kuri ayo makuru, ku mugoroba wo ku wa Kane, ahagana saa Kumi n’imwe twagiye iwe mu rugo dusatse mu nzu ye tuza gusanga abika urumogi mu mwobo yari yaracukuye mu cyumba cy’uruganiriro, asasaho umukeka hejuru aterekaho ameza yariragaho. Muri uwo mwobo ari naho yarukuraga agiye kurugurisha twasanzemo udufuka tubiri turimo ibilo 13, ahita afatwa arafungwa.”  

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gasaka kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

SP Kanamugire, yashimiye abaturage batanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibyaha no gufata abagiramo uruhare.

Yaburiye abagifite umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubireka bagakora ubucuruzi bwemewe kuko amayeri bakoresha agenda atahurwa ku bufatanye n’abaturage.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share.
Leave A Reply