Mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango, abaturage, abayobozi ku nzego zose ndetse n’abashinzwe umutekano baramukiye mu bikorwa by’isuku muri gahunda y’Igitondo cy’isuku, nk’uko bisanzwe bikorwa ku wa kabiri mu gitondo.
Nyuma y’iki gikorwa, Ubuyobozi bw’akarere bwagiranye ibiganmiro n’abaturage, bushishikariza buri muturage kwanga no kurwanya ruswa n’akarengane hamwe n’ibisa nabyo aho biva bikagera.
Mu butumwa ku bitabiriye Igitondo cy’isuku cy’uyu munsi muri Mujyejuru I na Butare I,Umuyobozi w’Akarere Habarurema Valens, yabigarutseho agira ati “Niba hari ukurengenyije cyangwa ashaka kukurenganya mu buryo ubwo ari bwo bwose,jya utera intambwe uhamarage uwo ushaka wese mu Karere, Imiryango yose irafunguye.”
Meya Hbarurure yakomeje agira ati “Ntihakagire ugushuka ngo arakugererayo:Igihugu cyashyizeho uburyo buri muntu abona ibyo agenewe,n’uburyo bwo kureberera abaturage, kandi abayobozi nicyo tubereyeho.Ntihakagire ushidikanya kuduhamagara igihe cyose hari ubangamiye uburenganzira bwe”.