Ku munsi w’ejo ku mbugankoranyambaga hiriwe hacicikana amashusho agaragaza umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yanga gusubiza ikibazo cy’abanyamakuru  ava imbere ya Camera arigendera ntacyo abasunije.

Imyifatire y’uyu muyobozi yakomeje kunengwa n’abatari bake bavuga ko yagombaga gusubiza cyane ko ibyo yari abajijwe byari mu nshingano ze kandi ko n’abanyamakuru bari bakeneye igisubizo bagomba gushyikiriza abo babarizaga.

Ikibazo yabajijwe cyari icy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro ho muri aka karere  batishoboye bubakiwe inzu ariko mu gihe gito zigatangira kwangirika.

Visi Meya Kamanzi yabwiye IGIHE impamvu yamuteye guhitamo guceceka ati “Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby’igwingira n’imirire mibi mu bana bijyanye n’inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo. Ariko abanyamakuru n’abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ariko n’ubazwa afite uburenganzira bwo gutekereza ku byo agiye kuvuga kuko biba bigomba kuba ari ukuri.”

Arakomeza ati “Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inafite mu nshingano inzego z’ubuyobozi zirimo n’urwego rw’akarere uyu Visi Meya akorera, yamenyeshejwe n’itangazamakuru ibijyanye n’iyi myitwarire yaranze uyu muyobozi, maze Gatabazi JMV uyoboye iyi Minisiteri asubiza ko :”Nyuma Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze (Capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru ariko tunabibutsa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganwa n’amategeko.” 

Share.
Leave A Reply