Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya watangije ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, yamaze ubwoba abanyeshuri bagiye gukora ibi bizamini, abasaba kumva ko ari ibizamini nk’ibindi basanzwe bakora.

Yabutangirije mu ishuri rya Groupe Scolaire Nyagasambu riherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Muri iri shuri hakoreye abanyeshuri 633 bo mu bigo by’amashuri bine birimo iri rya GS Nyagasambu, GS Runyinya, Nyagasambu Vision na Rwamashyongoshyo Parents School.

Atangiza ibi bizamini, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yasabye aba banyeshuri kumva ko ikizamini bagiye gukora, ari nk’ibindi bisanzwe gusa bakazirikana ko ari cyo kizabakura mu cyiciro kimwe kibajyana mu kindi.

Yagize ati “Mumaze imyaka itandatu mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabatwara mu kindi. Muri macye muri kwitegura kujya mu cyiciro cy’abantu bakuru.”

Yakomeje agira ati “Mugomba kubifata nk’ikintu cyiza mbere na mbere ariko nanone ntimubifate nk’ibintu bidasanzwe kuko ibizamini musanzwe mubikora, iki aho bitandukaniye ni uko ari cyo kibaha uburenganzira cyo kwimuka muva mu cyiciro kimwe mujya mu kindi.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yatangirije ibizamini bya Leta kuri GS Nyagasambu

Minisitiri Uwamariya yasabye aba banyeshuri gutanga amakuru ya bagenzi babo baba bataje gutangirana na bo ibizamini, kugira ngo batabura ayo mahirwe.

Ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, byatangiye kuri uyu wa Mere tariki 18 Nyakanga aho byatangiriye ku basoje amashuri abanza mu gihe abasoza ayisumbuye n’abasoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye bazatangira mu cyumweru gitaha.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini ni 429 151 barimo 229 859 bo mu cyiciro cy’abasoza amashuri abanza batangiye uyu munsi, barimo abahungu 103 517 n’abakobwa 126 342.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version